Ku nshuro ya 10 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa mpuzamhanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", isiganwa rizatangira tariki 05/08 kugera tariki 12/08/2018, rikazaba rigizwe n’uduce 8 mu gihe twari dusanzwe ari 7 na Prologue
Byari bimenyerewe ko Tour du Rwanda itangirira i Kigali, uyu mwaka izatangirira mu karere ka Rwamagana, izagere i Kigali ku munsi wa nyuma, aho nawo utazakinwa nk’uko bisanzwe ubwo bazengurukaga ibice birimo no kuri Stade Amahoro.

Mu mwaka ushize wa 2017, Umunyarwanda Areruya Joseph ni we wari wegukanye iri siganwa ubwo yakiniraga Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo
Uduce tugize iri siganwa
Umunsi wa mbere (Agace ka mbere) Tariki 05/08/2018: Rwamagana-Rwamagana (104kms)
Umunsi wa kabiri (Agace ka kabiri): Tariki 06/08/2018: Kigali-Huye (120.3kms)
Umunsi wa gatatu (Agace ka gatatu): Tariki 07/08/2018: Huye- Musanze (195.3kms)
Umunsi wa kane (Agace ka kane): Tariki 08/08/2018: Musanze-Karongi (135.8kms)
Umunsi wa gatanu (Agace ka gatanu): Tariki 09/08/2018: Karongi-Rubavu (Banyuze Rutsiro) (95.1kms)
Umunsi wa gatandatu (Agace ka Gatandatu): Tariki 10/08/2018: Rubavu-Kinigi (108.5kms)
Umunsi wa karindwi (Agace ka karindwi): Tariki 11/08/2018: Musanze-Kigali (107.5kms)
Umunsi wa munani (Agace ka munani): Tariki 12/08/2018: Kigali-Kigali (82.2kms)


Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2018
1. Team Novo Nordisk Pro Cycling (USA)
2. Team Rwanda
3. Team South Africa
4. Team Eritrea
5. Team Ethiopia
6. Benediction Club (Rwanda)
7. Les Amis Sportifs (Rwanda)
8. Team Sampada
9. Kenya Riders safaricom
10. Bae Sicasal Petro de Luanda (Angola)
11. Team Loup Suisse
12. Marc Pro Gym One Cycling Team
13. Team Haute Savoie Rhone Alpes
14. Pays des Olonnes Cycliste Cote Lumiere
15. Team Embrace the World
16. GSP Algeria
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|