Rusizi igiye kwakira isiganwa ry’amagare ryo #Kwibuka32

Akarere ka Rusizi kagiye gukinirwamo Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizakinwa tariki 25 na 26 Mata 2026.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aka Karere gahagarariwe n’umuyobozi wako Sindayiheba Phanuel basinyanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryari rihagarariwe n’umuyobozi waryo Samson amasezerano y’imikoranire agamije gutegura iri siganwa.

Iri siganwa riteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru aho ku munsi wa mbere uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Karongi bagasoreza mu Mujyi wa Rusizi mu gihe ku munsi wa kabiri uzakinwa ku Cyumweru 26 Mata 2026, isiganwa rizakinirwa imbere muri aka Karere.

Iri siganwa rizakinwa mu byiciro birimo abagabo n’abagore, abatarengeje 23 abagabo n’abagore ndetse no mu bakiri bato.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka