
Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 20 bari bahagurutse mu karere ka Karongi, berekeza mu karere ka Rusizi ku ntera ya Kilometero 115.6, maze batatu muri bo ntibabasha kurirangiza mu gihe Nsengimana Jean Bsco ari we wasize abandi .


Ku mwanya wa kabiri haje Areruya Joseph ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana akoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 54,Twizerane Mathieu aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 3h23’44".


Bagihaguruka, abasiganwa bagiye mu gikundi kimwe ariko nyuma y’iminota mike bageze ahaterera, Nsengimana Jean Bosco atangira kubanikira kugeza bashoje isiganwa.
Kuri iki Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 201, abasiganwa barahaguruka mu karere ka Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya 140,7 km.
Andi mafoto yaranze isiganwa ry’uyu munsi















Ohereza igitekerezo
|
Bakomeze mu mihigo