Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ubwo hasozwaga isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda, Perezida Kagame yitabiriye agace ka nyuma k’iri siganwa.
Ni isiganwa ryasojwe ryegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan, ari na we wegukanye agace ka nyuma kakinwe uyu munsi.
Ni ubwa kabiri Perezida Kagame yitabiriye Tour du Rwanda, aho n’umwaka ushize yitabiriye umunsi wo gusoza Tour du Rwanda 2022, yegukanywe nabwo n’umunya-Eritrea Natnael Tesfazion.
Ohereza igitekerezo
|