Perezida Kagame yatangije Tour du Rwanda 2025 (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yatangije isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizenguruka u Rwanda

Ni isiganwa ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, rikazasozwa ku Cyumweru tariki 02/03/2025.

Ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi "UCI" David Lappartient,

Mu gace k’uyu munsi umukinnyi wahagurutse mbere ni umunyarwanda Jean-Claude Nzafashwanayo ukinira ikipe ya World Cycling Center, akaba yakiresheje iminota 4 n’amasegonda 21.

Tour du Rwanda 2025 yitabiriwe n’abakinnyi 69 baturuka mu makipe 14, aho u Rwanda ari rwo rufitemo benshi (14), rugakurikirwa na Eritrea ifite icyenda (9), Ethiopia 8 mu gihe u Bufaransa n’u Bubiligi bufitemo buri cyose abakinnyi batandatu (6).

Inzira za Tour du Rwanda 2025:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi)- Kayonza ( 158 kms).

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze ( 121 kms).

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu ( 102 kms).

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi ( 97 kms)

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye ( 143 kms).

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia ( 114 kms).

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC ( 73 kms).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nkatwe urubyiruko Tugomba gukunda igihugu buriwese Akaba ijisho Ryamugenziwe

Yves yanditse ku itariki ya: 28-02-2025  →  Musubize

Nkatwe urubyiruko Tugomba gukunda igihugu buriwese Akaba ijisho Ryamugenziwe

Yves yanditse ku itariki ya: 28-02-2025  →  Musubize

HELLO THEY IDIAS IT IS THE MOVING OF CYCLIST IT HAS VERY IMPORTANT IM TAKE PLACE IN NYAMAGABE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-02-2025  →  Musubize

muba mukora kutugeza ho amakuru yizewe

GEOFREY yanditse ku itariki ya: 24-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka