Perezida Kagame yahawe umudali nk’indashyikirwa mu gushyigikira umukino w’amagare

Perezida Paul Kagame yashimiwe uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka mu mukino w’amagare, ahabwa igihembo n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Ni igikorwa cyabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, mu musangiro w’ijoro ribanziriza isozwa rya Shampiyona y’Isi y’amagare Kigali 2025, witabiriwe na Perezida Kagame, Igikomangoma Albert II cya Monaco hamwe na Perezida wa UCI David Lappartient.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali utakoze ibyo batekerezaga gusa.

Yagize ati "Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

By’umwihariko uyu muyobozi yashimiye Perezida Kagame, amubwira ko batazigera bibagirwa na rimwe uruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare.

Ati “Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe. Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Arongera ati “Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.”

Perezida Kagame yashimiye UCI yemeye ikanashyigikira ko shampiyona y’Isi y’amagare ibera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, kuko byongereye ibyishimo by’abantu ndetse bigatuma barushaho kwibona mu bihangange bikina uwo mukino.

Yagize ati "Kuva ku munsi wa mbere, UCI yazanye ibyishimo n’umunezero ku mihanda ya Kigali. Amajwi y’abafana, imbaga y’abantu n’ibitwenge byabo ni gihamya nyakuri y’ububasha siporo ifite mu guhuza abantu. Turakomeza kwibona mu bakinnyi b’ibihangange ku Isi berekana ubuhanga bwabo bwo ku rwego rwo hejuru."

Yunzemo ati "Ku rubyiruko rwacu rufite impano, ibi ni isoko yo kwigirira icyizere no kubatera imbaraga zo gukurikira inzozi zabo, bafite umutima wo kwitanga no kwihangana, nk’abanyabigwi nyakuri. Mu buryo bwagutse, iyi niyo nkuru y’Afurika muri rusange, by’umwihariko u Rwanda."

Ku nshuro ya mbere muri Afurika, Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe cyane kuko ibihugu 108 byohereje abakinnyi babihagararira.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by’abagore n’abagabo, ryatangiye ku wa 21 bikaba biteganyijwe ko rizasozwa kuri iki cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cy’abagabo bakuze bazasiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race],

Hitabiriye ibyiciro bitandukanye birimo icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

Ryanitabiriwe n’ibihangange muri uyu mukino birimo nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Slovenia w’imyaka 27 wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024, wageze mu Rwanda amaze kwisubiza Tour de France ku nshuro ya kane, kuri iki cyumweru araba ayoboye ikipe y’Igihugu ya Slovenia irimo ibindi bihangange nka Roglič Primož, Glivar Gal, Govekar Matevž, Mezgec Luka, Mohoric Matej, Novak Domen, Primožič Jaka na Žumer Matic.

Aba baraba bahanganye n’amakipe akomeye nk’u Bubiligi bufite Evenepoel Remco; Denmark ya Casper Phillip Pedersen; u Bwongereza bufite Pidcock Thomas n’ibindi bihugu 57 bizakina iri rushanwa riri ku ntera y’ibilometero 267,5.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka