
Ku i saa yine za mu gitondo ni bwo abakinnyi 29 bari batangiye isiganwa, babanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu inshuro enye babona gufata umuhanda werekeza i Musanze.
Bageze ku ibere rya Bigogwe, Eric Nduwayo yahise asohoka mu gikundi cyari imbere, abandi baramureka arakomeza agenda wenyine.
Gusa ntiyaje kuguma kuyobora isiganwa kuko abandi baje guhita bamushyikira, bagera i Musanze abagera ku icumi bari kumwe, ariko Patrick Byukusenge aza kubatanga kwambuka umurongo.

Abakinnyi batanu baje ku myanya ya mbere (Rubavu-Musanze):
Patrick Byukusenge (Benediction Club): 2h 38min 01′
Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 2h 38min 02′
Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA): 2h 38min 02′
Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs): 2h 38min 04′
Nduwayo Eric (Benediction Club): 2h 38min 04′
Amafoto: Rubavu-Musanze










Ohereza igitekerezo
|