
Kuri iki Cyumweru ni bwo haza kuba hasozwa isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2017", nyuma yo kurisoza, umunyarwanda ukina imbere mu gihugu uzaba yaje imbere y’abandi, azahembwa Moto yakorewe mu rwanda izaba ifite agaciro ka Milioni 1 n’ibihumbi 400.


Kugeza ubu mu gihe habura umunsi umwe ngo isiganwa rirangire, abakinnyi batanu ni bo bahabwa amahirwe, ariko by’umwihariko Nsengimana Jean Bosco akabarusha amahirwe kuko ari we uza imbere y’abandi aho amaze gukoresha muri rusange amasaha 17, iminota 25 n’amasegonda 14.

Uko abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bahagaze kugeza ubu (batanu ba mbere)
4 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 17h25’14"
5 BYUKUSENGE Patrick Rwanda 17h26’01"
8 MUNYANEZA Didier Rwanda 17h27’01"
14 UWIZEYE Jean Claude Rwanda 17h32’22"
18 TUYISHIMIRE Ephrem Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 17h35’50"
Uru ruganda rwitwa Rwanda Motorcycle Company, umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2017, baratanga Moto yitwa Inziza 125 kuri iki cyumweru kuri Stade amahoro aho irushanwa rya Tour du Rwanda 2017 riza gusorezwa, igahabwa umunyarwanda ukina mu ikipe y’imbere mu gihugu uzitwara neza kurusha abandi.
Ohereza igitekerezo
|
turabakunda cyane kand mujye mukomerereza,aho,,,,,,,
Ababizi neza, bazadusobanurire, igihe product yitwa ko yakorewe ahantu/Made in. Bavuga ko igicuruzwa cyagombye kuba kigizwe nibura na 70% by’ibikoresho bikomoka aho cyakorewe. None iyi moto yaba iriho nibura na 1% by’ibyiwacu? Duteze ibyacu, kandi birashoboka.Impapuro na za triplex zo mu rufunzo, amakaro, inzoga, urutoki n’ibindi biteguwe byakwinjiza agatubutse, muruta gutahira izina ko twakoze iki kandi nta mwimerere wacu urimo.