Munyaneza Didier yegukanye Farmer’s Race yaberaga i Musanze

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019, mu mujyi wa Musanze haberaga irushanwa ryiswe iry’abahinzi (Farmer’s race).

Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy
Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy

Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yo mu karere ka Rubavu ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 02:35’ ku ntera ya kilometero 114.

Ni irushanwa rya karindwi muri Rwanda Cycling cup. Mu kirere cyuje imvura nyinshi kuva ritangira kugera risojwe, ikipe ya Benediction Excel Energy yigaragaje mu muhanda binyuze mu bakinnyi nka Patrick Byukusenge wafashije Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe akegukana iri siganwa.

Isiganwa ryazengurutse inzira zikurikira:

La Palloitte, ADEPR Muhoza, Mpenge, Sonrise School, Giramahoro, Camp Muhoza, Stade Ubworoherane, Isoko ry’ibiribwa ahazwi nka Carriere bagakomeza imbere ya La Pallotte.

Ni isiganwa ryari rikomeye kubera imvura, dore ko mu bakinnyi 45 batangiye hasoje abakinnyi 27 gusa.

Nyuma yo kwegukana irushanwa, Munyaneza Didier yagize ati “Ni irushanwa ryari rikomeye kuko ryarimo abakinnyi beza mu Rwanda nka Samuel Mugisha, Moise Mugisha Uwizeye, Jean Claude n’abandi. Ibanga nyamukuru ni amarushanwa menshi nakinnye yamfashije”.

Yakomeje avugako mbere yo guhaguruka bari bapanze gufasha Uwihiriwe Byiza Renus, ariko mu muhanda byaje guhinduka ahitamo gutsinda.

Abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazengurutse inshuro 18 zingana na kilometero 114.

Abakinnyi batanu ba mbere mu bakuru na U 23

1. Munyaneza Didier: Benediction Excel

2. Uwizeye Jean Claude: Nta Kipe afite

3. Nzafashwanayo Jean Claude: Benediction Excel Energy

4. Uhiriwe Byiza Renus: Benediction Excel Energy

5. Nsabimana Jean Baptiste: Fly Cycling

Abakinnyi b’ingimbi bazengurutse iyi nzira ya kilometero esheshatu n’igice (6.5 Km) inshuro 15 zingana na kilometero 94.5

Abakinnyi batanu ba mbere mu gimbi

Muhoza Eric wa Les Amis Sportif yatsinze mu ngimbi
Muhoza Eric wa Les Amis Sportif yatsinze mu ngimbi

1. Muhoza Eric: Les Amis Sportif: 02:03’ 08”

2. Bigirimana Jean Nepo: Kigali Cycling Club: 02:06’36”

3. Hetegekimana Jean Bosco: Les Amis Sportif: 02:06’59”

4. Kwizera Innocent: Les Amis Sportif: 02:07’15”

5. Tuyizere Ethienne: Nyabihu Cycling club:02:07’15”

Abakobwa bazengurutse inshuro 12 zingana na kilometero 75.6

Abakinnyi batanu ba mbere mu bakobwa

Ingabire Diane watsinze mu bagore
Ingabire Diane watsinze mu bagore

1. Ingabire Diane: Benediction Club: 02:00’05”

2. Izerimana Olive: Benediction Club: 02:00’08”

3. Mukundente Genevieve: Bugesera Cycling Club: 02h0’47”

4. Ntakirutimana Berthe: Bugesera Cycling Club: 02h 03’47”

5. Nzayisenga Valentine : Benediction club: 02h03’47”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka