Munyaneza Didier yambaye Maillot Jaune muri Tour du Senegal

Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yanikiye abandi mu gace ka kabiri ka Tour du Senegal, ahita yambara umupira w’umuhondo

Kuri uyu wa Mbere hakinwaga agace ka kabiri k’isiganwa rizenguruka Senegal rizwi nka Tour du Senegal, aho abasiganwa bavaga ahitwa Zinguinchor berekeza ahitwa Kolda, agace kareshyaga na Kilometero 185.

Munyaneza Didier wari waje ku mwanya wa kane mu gace ka mbere, uyu munsi yaje kwitwara neza ku rutonde rusange ahita asiga umukurikiye iminota itatu n’amasegonda 20, ahita anambara umwambaro w’umuhondo (Maillot Jaune).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomeze muheshe ishema igihugu cyacu. Rwanda. kandi iyo nsinzi itagucika uzayitahane. RWANDA JU,AHOOO! Intore ntiganya ishaka ibisubizo. iminota itatu rwose uyikomereho. haranira kuyongera.tubari inyuma

Anaclet yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka