Nyuma y’icyumweru amakipe 11 ahatana muri Senegal mu isiganwa rizwi nka Tour du Senegal, rirangiye umunyarwanda Munyaneza Didier aryegukanye.

Ni nyuma y’aho mu gace ka kabiri uyu musore yari yambaye umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa, kuva kuri ako gace kugeza ku gace ka karindwi kakiniwe mu murwa mukuru Dakar uyu munsi.
Ku gace ka nyuma k’iri siganwa ikipe ya Benediction yari yaje gushyigikirwa n’abanyarwanda benshi batuye muri Senegal bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Harebamungu Mathias.
Amwe mu mafoto y’umunsi wa nyuma w’isiganwa










Ohereza igitekerezo
|
ABOBASORE BABANYARWANDA MU MUKINO WAMAGARE ABARASHOBOYE 2
Ndabakunda cyane mpumakurumutugezaho burimusi murakoze.
muri abantu babagabo cyane,buri wese ubushoboye abahe agahimbaza musyi kko muduhojeje amarira yamavubi.wow wow big up kbs.
CONG. Mwarakoze cyane kuba muhesheje ishema igihugu cyacu Rwanda. twese nidushyira hamwe nta kabuza icyo tuzashaka tuzakigeraho. ndagaya abanyarwanda bumva ibyo tumaze kugeraho babivuyanga. rwose nibaze dufatanye twiyubakire igihugu. Rwanda ju abandi chini. merci Didier
Komeza uyobore rwanda,muri sector zose nubwo mumupira wamaguru tutameze neza ariko ahandi duhagaze neza, rwanda urakataje komeza kwisonga kuko ufite umuyobozi urusha izindi inambwe H.E Paul Kagame PK
Turabashimiye cyane bitwaye neza.ibi birerekana ko byose tubyitayeho bishoboka.congz to all participants,especially Munyaneza Didier.