Muhoza Eric yungutse iki nk’umunyarwanda wahize abandi muri Tour du Rwanda?

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ni we wabashije kuza imbere mu banyarwanda bakinnye Tour du Rwanda, aba ri nawe uhembwa wenyine ku munsi usoza isiganwa

Ku cyumweru tariki 16/02 mu Rwanda ni bwo hatangiye Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda”, aho yatangiye abantu benshi bahanze amaso abakinnyi nka Mugisha Moise wabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye Etape (agace) kuva yajya kuri 2.1, akaba yaranabaye uwa kabiri mu ya 2021.

Undi wari uhanzwe amaso ni Manizabayo Eric uzwi nka Karadio, akaba ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu bakinnyi b’abanyarwanda, gusa ntiyabashije kurangiza isiganwa kimwe na Mugisha Moise.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa umunyarwanda Mugisha Moise ni we witwaye neza aza ku munsi wa mbere aho yaje ku mwanya wa 21. Bukeye bwaho bavaga Kigali berekeza i Gisagara Muhoza Eric nib wo yatangiye kwitwara neza aho yaje ku mwanya wa 27 ndetse nyuma aza no kwambara umwambaro w’umunyarwanda uri imbere ku rutonde utangwa na Forzza Bet Rwanda.

Eric Muhoza akina mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage
Eric Muhoza akina mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage

Muhoza Eric yageze ku munsi ubanziriza agace ka nyuma atanga icyizere cyo kuba yaza mu bakinnyi batatu ba mbere bajya kuri Podium ku munsi wa nyuma, ariko si ko byaje kugenda kuko yaje gutakaza iminota igera ku munani nyuma yo kugira ikibazo cy’igare.

Umwanya yagize, mu buryo bw’amafaranga n’ubushobozi yungutse iki?

Ubundi muri Tour du Rwanda buri munsi hari amafaranga y’ibihembo aba ateganyijwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye, aha abakinnyi ba mbere muri buri gace haei amafaranga bahabwa, kuva ku madolari 1250 ahabwa uwa mbere, kugera ku madolari 20 ahabwa uwabaye uwa 20.

Muhoza Eric ni we munyarwanda warri uhanzwe amaso, nyuma ya buri gace ntiyari kugenda agafoto nk'aka kadafashwe
Muhoza Eric ni we munyarwanda warri uhanzwe amaso, nyuma ya buri gace ntiyari kugenda agafoto nk’aka kadafashwe

Eric Muhoza, ni umwe mu banyarwanda babashije kugira amafaranga babona muri iri siganwa bitewe n’imyanya yagiye yegukana muri buri gace, aho aya mafaranga FERWACY iyashyikiriza ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) nayo ikayashyikiriza amakipe.

Muhoza Eric yambaye uyu mwambaro kuva ku karere ka Gisagara kugeza Tour du Rwanda irangiye
Muhoza Eric yambaye uyu mwambaro kuva ku karere ka Gisagara kugeza Tour du Rwanda irangiye

Iyi ni imyanya yegukanye muri buri gace ndetse n’amafaranga yinjije bitewe n’umwanya yasorejeho

Etape (Agace) Umwanya Amafaranga

1. Kigali Rwamagana 41 (0 $)
2. Kigali-Gisagara 27 (0 $)
3. Huye-Musanze 14 (40 $)
4. Musanze-Karongi 12 (50 $)
5. Rusizi-Rubavu 11 (50 $)
6. Rubavu-Gicumbi 10 (60 $)
7. Nyamata-Mont Kigali 21 (0$)
8. Kigali-Kigali 26 (0$)

Urutonde rusange 14 (150 $)

Umunyarwanda mwiza 1 (350 $)

Igiteranyo 700 $ (763,400 Frws)

Yanagenewe Ifatabuguzi ry’Umwaka

Muhoza Eric usibye umwambaro yambikwaga buri munsi na Forzza Bet, ku munsi wa nyuma haje igihembo kitari gisanzwe gitangwa, aho Muhoza Eric nabwo yaje guhembwa na Canal Plus Rwanda nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere, imuha Dekoderi n’ifatabuguzi ry’umwaka.

Yanahawe Dekoderi n'ifatabuguzi (abonnement) ry'umwaka ku buntu
Yanahawe Dekoderi n’ifatabuguzi (abonnement) ry’umwaka ku buntu

Muhoza Eric biravugwa ko ashobora kubona ikipe ikomeye

Uyu musore w’imyaka 21 n’ubwo ataje mu bakinnyi 10 ba mbere, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi Tour du Rwanda ndetse watangiye no gukurikiranwa n’amakipe atandukanye arimo n’ayakinnye Tour du Rwanda.

Muhoza Eric yambaye uyu mwambaro kuva ku karere ka Gisagara kugeza Tour du Rwanda irangiye
Muhoza Eric yambaye uyu mwambaro kuva ku karere ka Gisagara kugeza Tour du Rwanda irangiye

Kugeza ubu Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid aho agifite amasezerano y’umwaka umwe, ni umwe mu bakinnyi bashobora kubonerwa ikipe ndetse n’imyitozo yisumbuyeho nk’umwe mu bazaba bahanzwe amaso muri shampiyona y’isi ya 2025 izabera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka