
Iri siganwa ry’amagare ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017, ryatangiranye n’igice cya Nyanza-Rubavu kireshya n’ibirometero 180, riza gusozwa Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Dimension Data aje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 4, iminota 40 n’amasegonda 58.


.
Abakinnyi 30 ni bo bari bahagurutse mu mujyi wa Nyanza, batangira bagendera hamwe, barenze umujyi wa Muhanga, Imanizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadio yahise ava mu gikundi yanikira abandi , aza kugera aho anasiga anasiga abandi 2:20".

Bageze mu bice bya Ngororero, Imanizabayo Eric usanzwe ukina mu bakir bato imbaraga zatangiye kumushirana, bagenzi baza kumushikira, biza gutuma Mugisha Samuel wasatiraga ibice avukamo byari biganjemo n’abafana be benshi, yaje gucomoka mu gikundi we na Munyaneza Didier baha intera ndende abari babakurikiye.

Aba bombi bakomeje kugendana kugera binjiye mu mujyi wa Rubavu, maze Mugisha Samuel aza gutanga Munyaneza Didier kwambuka umurongo usoza irushanwa, binatuma yongera kwishima nyuma y’iminsi mike yari amaze apfushije Mama we umubyara.

Iri siganwa rirakomeza kuri iki cyumweru aho abasiganwa bazahaguruka i Rubavu berekeza i Musanze, bakazakora urugendo rureshya na Kilomtero 95, aho bazabanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro 4.

Abakinnyi 10 ba mbere Nyanza – Rubavu Km 180
1. Mugisha Samuel – Dimension Data 4h40’58”
2. Munyaneza Didier – Benediction Club 4h40’58”
3. Nsengimana Jean Bosco – Benediction Club 4h42’49”
4. Byukusenge Patrick – Benediction Club 4h42’53”
5. Gasore Hategeka – Nyabihu Cycling 4h42’54”
6. Uwizeyimana Bonaventure – Benediction Club “”
7. Ukiniwabo Rene Jean Paul – Amis Sportifs “”
8. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportifs “”
9. Nduwayo Eric – Benediction Club 4h42’56
10. Twizerane Mathieu – CCA “”
Ohereza igitekerezo
|