Mugisha Samuel yasinye umwaka mu ikipe yo mu Bufaransa

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’amagare yamaze gusinya umwaka mu ikipe yo mu Bufaransa

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel yerekeje mu ikipe yitwa Team LMP - la roche sur yon

Mugisha Samuel wari umaze imyaka itatu muri Dimension Data, aho yayigiyemo avuye muri Benediction Club y’i Rubavu, akaba afite ibigwi byo kuba yaranegukanye Tour du Rwanda 2018.

Usibye Mugisha Samuel, undi munyarwanda Mugisha Moise nawe usanzwe akinira ikipe ya Fly Cycling Club nawe yasinye umwaka umwe muri iyi kipe, bakazatangira kuyikinira mu ntangiriro za 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka