Ku Cyumweru tariki 12/06/2022, ni bwo hasojwe isiganwa rizenguruka igihugu cya Cameroun rizwi nka “Tour du Cameroun”, isiganwa ryarangiye ryegukanywe n’umunyarwanda Mugisha Moise, nyuma y’aho yari yabashije kwitwara neza ku munsi ubanziriza uwa nyuma.


Mugisha Moise waherukaga no kwegukana isiganwa “Grand Prix Chantal Biya 2020” naryo ribera muri Cameroun, aba umunyarwanda wa kabiri wegukanye Tour du Cameroun nyuma ya Bonaventure Uwizeyimana wayegukanye 2018.


Tour du Cameroun 2022 Mugisha Moise arusha Umunya Bulgaria Andreev Yordan amasegonda 32 waje ku mwanya wa kabiri, Munyaneza Didier aza ku mwanya wa 7, Muhoza Eric ku mwanya wa 12, Nzafashwanayo Jean Claude ku mwanya wa 25, Tuyizere Etienne ku mwanya wa 33.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|