Uyu nyakwigendera witabye Imana mu Ugushyingo 2016, yibutswe n’abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda ku wa 1 Mata 2017, hakaba hari mu irushanwa ry’amagare mu Rwanda agace kabanza Rwanda Cycling Cup 2017 kamwitiriwe, ubuyobozi bukaba bwaravuze ko bwamwitiriye aka gace mu rwego rwo kumuha gaciro kandi ko batazamwibagirwa bitewe n’umusanzu yatanze mu mukino w’amagare nk’uko byatangajwe na Aimable Bayingana Perezida wa FERWACY.
Yagize ati” Ibikorwa Lambert yakoze byo guteza imbere umukino w’amagare ni igikorwa tuzajya duhora tumwibukira ho wenda n’abandi bafite ibindi bamwibuiraho,twebwe nka Ferwacy n’ubwo tuzi ko hari abandi bawuteje imbere Byemayire we yari afite umwihariko”

“Yashyizemo imbaraga nyinshi,yashyizemo ubushobozi bwe kandi hari n’ubuzima bw’abantu yahinduye batazamwibagirwa ubu bakaba bitunze banatunze imiryango yabo ndtese nkatwe isura Ferwacu ifite uyu munsi twafatanyije nawe kurwana iyo ntambara”
Umuryango wa Lambert Byemayire washimishijwe no kuba ubuyobozi bwa Ferwacy buzirikana uruhare Byemayire yagize mu guteza imbere amagare ndetse bakanahitamo kuzajya bategura isiganwa ngarukamwaka ryo kumwibuka kandi ngo nabo ntibazajya kure y’uyu mukino.
Umugore wa Byemayire Lambert Francine Byemayire yagize ati ”Twebwe umuryango wa Lambert twashimishijwe n’iki gikorwa cy’indashyikirwa kuba rero nk’akarere ndetse n’ishyirahamwe ryarahisemo kuba iki gikorwa ari cyo kibimburira Shampiyona y’amagare twabyishimiye kandi Lambert yabaye muri uyu mukino turabizi, ni umurage yadusigiye tugomba kubaha kandi ni gahunda izaturanga ubuziraherezo”

Byemayire Lambert wari umuyobozi wa mbere wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yari umucuruzi w’umunyemari uzwi cyane mu karere ka Huye, ndetse akaba yari n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri aka karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu bijyanye n’umukino w’amagare akaba yari awumazemo imyaka 6 akaba ndetse yari n’umwe mu bayobozi b’ikipe ibarizwa mu karerre ka Huye Cycling Club for all.
Amafoto yaranze Isiganwa "Memorial Byemayire Lambert" ..
















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|