
Mouris Michiel wahagurutse kuri BK Arena saa cyenda n’iminota 49 n’amasegonda 30 ari mu ba nyuma, yegukanye umudali wa zahabu n’umwenda w’umukororombya arushije Umunyamerika Barry Ashlin amasegonda atandatu.
Muri iki cyiciro cy’ingimbi, Abanyarwanda Byusa Pacifique ndetse na mugenzi we Briam Ishimwe ntabwo bahiriwe kuko Byusa niwe waje hafi aho yaje ku mwanya wa 53 akoresheje iminota 34 n’amasegonda 34 aho yasizwe iminota itanu n’amsegonda 27, naho Brian Ishimwe we aza ku mwanya wa 55 akoresheje iminota 34 n’amasegonda 59 bivuze ko yasizwe iminota itanu n’amasegonda 52.


Uyu munsi ushyize akadomo ku byiciro byo gusiganywa n’igihe umuntu ku giti cye mu gihe guhera kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Nzeri 2025, hazakinwa n’ubundi gusiganwa n’igihe ariko noneho makipe y’ibihugu yitabiriye (Team Time Trial).
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya mbere izahaguruka ku isaha ya saa saba n’iminota 45 basiganwa intera y’ibilometero 41 na Metero 800.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahaguruka ku isaha ya saa saba n’iminota 57 aho igizwe n’abakinnyi batandatu aribo Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine ndetse na Nyirarukundo Claudette.
Amafoto: Niyonzima Moise
































Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|