Kuva tariki 12 Ugushyingo 2017, kugera ku itariki ya 19 Ugushyingo 2017, abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bazaba birebera isiganwa rya "Tour du Rwanda 2017" rizaba rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda.
Mu mwaka ushize wa 2016, ubwo iryo siganwa ryabaga ku nshuro yaryo ya munani, hari amwe mu mafoto meza yaranze iri siganwa, ndetse hari na menshi yavuzwe cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Amwe mu mafoto meza ya Tour du Rwanda 2016 yo kwibutsa abakunzi b’uyu mukino









Urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017
Amakipe yo mu Rwanda :
• Ikipe y’igihugu y’u RWANDA
• Benediction Club y’i RUBAVU
• Les amis sportifs y’i RWAMAGANA
Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:
• Ikipe y’igihugu y’Ibirwa bya Maurice (ILE MAURICE)
• Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
• Ikipe y’igihugu ya Erithrea
• Ikipe y’igihugu ya Maroc
• Ikipe y’igihugu ya Algeria
Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :
• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)
• INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan)
Andi makipe asanzwe
• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)
Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:
Tariki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Tariki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Tariki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Tariki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Tariki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Tariki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Tariki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Tariki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
niba had yasabye imbabazi, bamubabarire. yenda byafasha abanyarwanda, kwegukana tour du rwanda yuyu mwaka.
Nk’Urubyiruko imbaraga zigihugu tubarinyuma tugomba gushyigikira ba kuru bacu kuburyo bwose bushoboka tour du Rwanda igataha iwacu tukongera tukazamura Ibendera ry’Igihugu imana Imana izabidufashemo.