Kari agace ka gatandatu abakinnyi bava i Rubavu ku i Saa mbili n’igice, bagasoreza mu Karere ka Gicumbi aho bakoze intera ya kilometero 157.
Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiwe n’abakinnyi 70 muri 80 bakinnye ejo, kuko 10 batabashije kurisoza.
Isiganwa ryatangiye hari abakinnyi bahita bacomoka mu gikundi ubwo bari bagiye gutangira kuzamuka umusozi wa Pfunda.
Iryo tsinda rya mbere ryari rigizwe na Badilatti (Q 36.5), Gabburo na Tarozzi (Green Project), Pritzen EF Education), Grellier (TotalEnergies), Berasategi (Euskaltel), Fouche (Bolton), Arefayne (Erythrée), Mohd Zariff (Terengganu).
Uko isiganwa rigana mu bilometero bisoza, ni ko bamwe mu bakinnyi barimo na Mugisha Moise batangiye gusigara, biza no kumuviramo guhita ava mu irushanwa burundu.
Bazamuka umusozi wa Tetero, Matteo Badilatti yaje gusiga mugenzi we umwe bari basigaranye imbere, yegukana aka gace akoresheje 04h11’05", asiga Calzoni Walter bakinana amasegonda 10.
Lecerf William Junior wari wambaye Maillot Jaune, yahageze ari ku mwanya wa karindwi, ariko ntiyayitakaza kuko kugeza ubu arusha Budial Anatoli wa kabiri amasegonda abiri.
Kugeza ubu umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa gatandatu aho uwa mbere amurusha amasegonda 11.
AMAFOTO: NIYONZIMA Moise
Ohereza igitekerezo
|