
Abasiganwa bahagurutse i Saa tatu zuzuye ku Kimironko babanza kugenda kilometero 3.5 zitabarwa.
Mohd Zariff ukinira ikipe ya Terengganu ni we wagerageje gutoroka abandi bwa mbere ariko bahita bamugarura, haza gukurikiraho Nsengimana Jean Bosco watorotse abandi bamaze kugenda kilometero eshanu.
Nsengimana Jean Bosco yazamutse umusozi wa mbere ari imbere y’abandi, aba ari nawe wegukana amanota ya mbere yo kuzamuka.

Batangiye kuzamuka Shyorongi haje guhita hayobora itsinda ry’abakinnyi 10 ari bo McGill (Wildlife), S.Mugisha (ProTouch), Goeman (Tarteletto), Niyonkuru (Rwanda), Dujardin (TotalEnergies), O.Goldstein (Israel-Premier Tech), Ezquerra (Burgos), Rolland (B&B Hotels), Nielsen (Coop), Adamietz (Saris Rouvy).
Barenze i Kanyinya, Samuel Mugisha yaje kuyobora itsinda ry’imbere yegukana amanota yo kuzamuka, umusozi wa kabiri n’uwa gatatu.

Barenze Nyirangarama ubwo batangiraga kuzamuka umusozi uhanamye wa Tetero, abakinnyi bakomeje guhangana bashaka kuyobora, aho mu Banyarwanda harimo Niyonkuru Samuel na Mugisha Samuel.
Habura kilometero 20 ngo basoze isiganwa, uwitwa Goldstein yaje kongera gucika abandi ariko acungirwa hafi n’abarimo umufaransa Pierre Rolland.















Ohereza igitekerezo
|