‘Maillot Jaune’ dusa nk’abayihebye ariko twiteguye gutwara etape - Mugisha Moïse
Mugisha Moïse, umukinnyi wa Team Rwanda, avuga ko n’ubwo umwenda w’umuhondo bamaze kuwukuraho icyizere, ngo barakomeza bahangane mu duce dusigaye kugeza ku munota wa nyuma.

Uwo musore uri mu bitwaye neza mu gace ka Karongi - Musanze, yahize abandi mu kuzamuka umusozi wa Sashwara-Mukamira mu karere ka Nyabihu ahabwa amanota kuri utwo duce, ku rutonde rwa Etape Karongi-Musanze aba uwa gatandatu.
Ngo igihe basigaje muri Tour du Rwanda 2019, ni umwanya wo gukora cyane nka Team Rwanda baharanira gutwara izo etape no kugabanya iminota y’ikinyuranyo bashyizwemo n’umunya Erythrea Merhawi Kudus ukinira ikipe ya Astana, wamaze kubagezamo ikinyuranyo cy’iminota igera mu 10.
Agira ati “nubwo twamaze gukura icyizere kuri maillot Jaune, turagerageza tubashe kuba twakwegukana uduce dusigaye tugabanya ikinyuranyo cy’iminota y’uwa mbere.”
Avuga ko mu duce dusigaye ikipe y’u Rwanda yiteguye guhangana ifatanyije na Bagenzi be barimo Ndayisenga Valens.
Ohereza igitekerezo
|