Magdeleine Vallieres yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu bagore (Amafoto)

Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ringana n’ibilometero 164.4 ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ni isiganwa Magdeleine Vallieres yegukanye nyuma yo gukoresha amasaha ane n’iminota 34 n’amasegonda 48 azenguruka inshuro 11 inzira yahagurukiraga Kigali Convention Centre ari naho hasorejwe (KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC) aho ingana n’ibilometero 164 na metero 400.

Umunya-Nouvelle-Zelande, Niamh Fisher-Black, yegukanye umwanya wa kabiri, asizwe amasegonda 23 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Mavi García wo muri Espagne wasizwe n’uwa mbere amasegonda 27.

Abanyarwandakazi bari bahagarariye u Rwanda muri iri siganwa Nirere Xaverine, Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine na Irakoze Neza Violette ntabwo basoje bose kuko barivuyemo ritarangiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka