Live:Uko isiganwa ritegura Tour du Rwanda riri kugenda (Karongi-Rusizi)
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Tour du Rwanda itangire, amakipe azayitabira ubu akomeje imyiteguro, aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa riva Karongi kugera Rusizi, ku Cyumweru hagakinwa iriva Rusizi kugera Huye

Uko bimeze ubu:
Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace Karongi-Rusizi
Abasiganwa ku magare bageze i Rusizi mu mujyi



Mu gihe habura ibilometero bike ngo bagere i Rusizi



Abasiganwa bageze ahitwa Shangazi mu kanya baraba bageze mu mujyi wa Rusizi
Imbere haryaracyari Nsengimana Jean Bosco, Akurikiwe n’abandi bakinnyi harimo Aleluya Joseph na Twizerane Mathieu
Uwo mukinnyi bamwanikiye, niwe uri inyuma y’abandi


– Abasiganwa bamaze kugenda intera ingana na 67Km
– Usiganwa ku magarw witwa Tuyishimire Euphrem yamaze kuva mu irushanwa

Nsengimana Jean Bosco akomeje kubanikira, ubu yasize abandi iminota igeze kuri ine
12h20: Abasiganwa bari kumanuka ahitwa Karama
– Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, yamaze kwanikira abandi kugeza ubu aho yabasize iminota igera kuri itatu. Uyu musore ubu amaze iminsi akina mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage.

– Abasiganwa bageze mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke


Ni umuhanda urimo amakoni agoranye cyane, aho ukata ikoni rimwe ukabona indi mihanda myinshi hasi yawe.


11h50: Abasiganwa bageze ahitwa Mugonero
– Mu guterera agasozi kitwa Magarama, abakinnyi batangiye gutandukana, ubu imbere hari igikundi cy’abakinnyi batatu basize abandi amasegonda nk’atanu.



Abasiganwa ku magare bageze ahitwa Gishyita...

– Abafana ni benshi ku muhanda,benshi bafite Vuvuzela n’ibipirizo by’umuhondo
– Abakinnyi bose bafite ishyaka kuko urutonde ndakuka rw’abazitabira Tour du Rwanda ntirurajya hanze, bakaba banabyibukijwe na Perezida wa Ferwacy mbere y’uko bahaguruka
- 11h20: Kugeza ubu abasiganwa baracyagendera hamwe, bacungana kuko ubu baracyagenda ahazamuka
Mu karere ka Karongi hatangiriye kuri uri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukwakira, amasiganwa abiri ategura Tour du Rwanda.
Ku munsi wa mbere, abasiganwa bahagurutse i Karongi berekeza i Rusizi, rikaba ari isiganwa ryiganjemo abazitabira Tour du Rwanda.
Uko amasiganwa ateye:
Kuri uyu wa Gatandatu bahagurukiye i Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya 115,6km, naho ejo ku Cyumweru bagahaguruka Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya 140,7 km.
Aya marushanwa aritabirwa n’amakipe ane harimo atatu azakina Tour du Rwanda (*Team Rwanda,Benediction Club na Les Amis Sportif*), hamwe n’ikipe igizwe n’abakinnyi batandukanye bamaze iminsi bitwara neza mu marushanwa yabereye mu Rwanda.



Abagize aya makipe:
*Team Rwanda*
Byukusenge Nathan (Benediction)
Ruhumuriza Abraham (CCA)
Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)
Gasore Hategeka (Benediction)
Nduwayo Eric(Benediction)
*Directeur sportif*:Sterling Magnell
*Benediction Club*
Byukusenge Patrick (Benediction)
Mugisha Samuel (Benediction)
Ruberwa Jean (Benediction)
Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
Nizeyiman Alex (Benediction)
*Directeur Sportif*: Sempoma Felix
*Les Amis Sportifs*
Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs)
Areruya Joseph (Les Amis Sportifs)
Twizerane Mathieu (CCA)
Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs)
Hakiriwuzeye Samuel (CCA)
*Directeur sportif*:
Rugambwa John
*Ikipe ya kane*
Nsengimana Bosco
Hakizimana Seth
Hakizimana Didier
Mpitiwenimana Papy
Ukiniwabo Rene Jean Paul
*Directeur Sportif*:
Munyankindi Benoit
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri Uwomusore Wastindiye Iryorushanwa Tumurinyuma Ibyo Bikaduha Isomotwese
usengimana-jeanbosco—niwewambere-mumurengewagishyita