Lill Daren ni we wegukanye Tour du Rwanda 2012
Umunyafurika y’Epfo, Lill Daren, ni we wegukanaye isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ ryasojwe ku cyumweru tariki 25/11/2012. Intera yose hamwe ya kilometero 894 yarayirangije akoresheje amasaha 22 iminota 43 n’amasegonda 41.
Lill Daren w’imyaka 30 yegukanye isiganwa ryose nyuma yo kwigaragaza cyane mu bice bitandukanye abasiganwaga banyuzemo, kuko yabaye uwa mbere mu byiciro (etapes) inshuro eshatu.
Nubwo mu cyiciro cya munani ari nacyo cya nyuma abasiganwaga bakoze bava i Kigali bajya Rwamagana bakagaruka i Kigali, Lill Daren yaje ku mwanya wa munani, ariko ntibyamubujije kwegukana isiganwa ryose muri rusange kuko yari yaramaze kwiteganyiriza ubwo yitwaraga neza cyane mu byiciro byabanje.

Nyuma yo guteranya ibihe byakoreshejwe n’abakinnyi bose mu byiciro (etapes) umunani, akanama gatanga amanota kemeje ko Lill Daren ari we mukinnyi wihuse kurusha abandi, ahabwa umwambaro w’umuhondo w’uwatsinze irushanwa.
Ku rutonde rusange (classement General), undi mukinnyi w’umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan yaje ku mwanya wa kabiri, naho umunya Kenya John Njoroge Muya aza ku mwanya wa gatatu.
Umunya Canada Langrois Bruno ukinira ikipe yitwa Quebecor Garneau ni we wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya nyuma (Etape 8), kuva Kigali kugera Rwmagana kugaruka mu mujyi wa Kigali akaba yarakoresheje amasaha abiri iminota 30 n’amasegonda 27, akurikirwa n’umutaliyani Cravanzola Paolo ukinira ikiye Type 1 Sanofi wakoresheje amasaha abiri iminota 31 n’amasegonda 59.

Umunya Eritrea Merhawi Kudus w’imyaka 18 ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi (Combativité), mugenzi we nawe w’umunya Eritrea Atbate Solomon warangije ari ku mwanya wa 10 ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza cyane ahantu hazamuka (Meilleur grimpeur).
Adrien Niyonshutin wegukanye umwanya wa karindwi ku cyiciro cya nyuma agatwara n’umwanya wa cyenda ku rutonde rusange, ni we munyarwanda wabashije kuza ku mwanya wa hafi muri iryo siganwa, akaba yararangije intera ya kilometero 894 akoresheje amasaha 22 iminota 54 n’amasegonda 14 akaba yararushijwe na Lill Daren watsinze iminota 10 n’amasegonda 33.

Ikipe ya Afurika y’Epfo ni yo yegukanye umwanya wa mbere, ikurikirwa na Ethiopia , ku mwanya wa gatatu hari ikipe ya AS.BE.CO Cycling Team, ku mwanya wa kane hari Kenya naho ikipe y’u Rwanda yitwa Kalisimbi iri ku mwanya wa gatanu, ikaba ikurikiranye na mugenzi wayo Akagera iri ku mwanya wa gatandatu mu makipe 11 yitabiriye isiganwa.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|