#Kigali25: Uyu munsi Shampiyona y’Isi y’Amagare irashyirwaho akadomo I Kigali, Ikaze ku munsi wa nyuma, Inzira n’ibyo wamenya

Uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2025, ni umunsi w’amateka ushyira akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championship), irimo kubera i Kigali mu Rwanda bwa mbere mu mateka iyi shampiyona ibereye ku butaka bw’Afurika.

Umunya Suloveniya Pogacar Tadej ubitse umudali wa zahabu muri iki cyiciro, ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange bitezwe cyane ndetse akaza kuba afatanya na bagenzi be 9 bakomoka mu gihugu kimwe.

Muri iki cyiciro cy’abakuru, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu aribo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric, ndetse na Nsengiyumva Shemu.

Ni umunsi udasanzwe, usibye kuba ari uwanyuma, Isiganwa n’abasiganwa barakora intera nini ugereranyije n’indi minsi yatambutse guhera ku munsi wa mbere kuko uyu munsi abasiganwa ni abagabo baza gukora intera ingana n’ibirometero 267.5 aho abasiganwa baza kuzenguruka inshuro 15 mu nzira ya (KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC)

Nyuma y’inshuro ya cyenda bazenguruka, baraza kongeraho indi nzira baza kuzenguruka rimwe inyura Sopetirade - Yamaha - Nyabugogo - Ruliba - Norvege - Tape rouge - Kimisagara - Kwa Mutwe - Onatracom - Gitega - Rond point (Mu Mujyi) – Sopeterade bagakomeza bagasubira mu nzira babanjemo maze bakazenguruka izindi nshuro esheshatu bingana n’inshuro 15 zose hamwe.

Isiganwa riratangira ku isaha ya saa 9:45 aho abasiganwa bose hamwe ari 165 bavuye mu bihugu 52.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka