#Kigali25: Umufaransakazi Gery Celia yegukanye shampiyona y’isi ya Road Race mu bato batarengeje imyaka 23.
Umufaransakazi w’imyaka 19 c niwe wegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi mu gusiganwa mu muhanda (UCI Road Race) akoreshe amasaha 3:24:26 ku ntera y’ibirometero 119 na metero Magana atatu.

Umunya silovakiyakazi Viktória Chladoňová niwe waje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gukoresha amasaha 3:24:28 bivuze ko yasizwe amasegonda abiri gusa na Gery Celia wabaye uwa mbere, mu gihe umunya Esipanyekazi Paula Blasi ariwe waje ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha 3:24:38 aho yasizwe amasegonda 12 na Gery Celia wabaye uwa mbere.
Ni umunsi utari woroshye ku bakinnyi kuko mu bakinnyi 82 batangiye isiganwa, 47 batabashije gusoza kuko bagiye bavamo mu bihe bitandukanye ubwo bazengurukaga inshuro umunaniro mu mihana ya KCC, Gishushu, Nyarutarama-MTN, Nyarutarama-Kabuga - Golf -SOS- Minagri-KBC- Medheal-Ku Muvunyi bakagaruka kuri Kigali convention Centre

Ni ku nshuro ya mbere, iyi shampiyona y’isi yari ikinwe muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 kuko bari basanzwe bakina muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, ariko icyiciro cyabo cyatangiye guhembwa mu 2022, harebwa ku bafite munsi y’iyo myaka bitwaye neza mu isiganwa ry’abagore.

Muri 2024 ni bwo hemejwe ko iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 cyajya gikina ukwacyo, iyi nshuro akaba ariyo yari iya mbere gikinwe.
Muri iki cyiciro u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi bane aribo Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette gusa nta numwe muri bo wigeze usoza isiganwa kuko bagiye bavamo mu bihe bitandukanye.

Muri rusange, isiganwa ryuyu munsi ryari rigizwe n’abakinnyi 82 bavuye mu bihugu 40.
Shampiyona y’isi irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa umunsi wa gatandatu aho abakinnyi bazaba basiganwa mu muhanda (Road Race) mu byiciro bibiri Ingimbi ndetse ndetse n’abato batarengeje imyaka 23 mu cyiciro cy’abagabo.
















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|