#Kigali25: Paula Ostiz yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bangavu

Umunya esipanyekazi w’imyaka 18 Paula Ostiz niwe wegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abangavu basiganwa mu muhanda (Road Race).

Paula Ostiz yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y'isi y'amagare mu bangavu
Paula Ostiz yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi y’amagare mu bangavu

Paula yageze ku murongo ari u wa mbere nyuma yo gukoresha amasaha 2 iminota icyenda n’amasegonda 19 ku ntera y’ibirometero 74.

Umutaliyanikazi Pegolo Chantal w’imyaka 18 niwe waje ku mwanya wa kabiri mugihe umusuwisikazi Grossmann Anja ariwe waje ku mwanya wa gatatu.

Paula yageze ku murongo ari u wa mbere nyuma yo gukoresha amasaha 2 iminota icyenda n'amasegonda 19 ku ntera y'ibirometero 74
Paula yageze ku murongo ari u wa mbere nyuma yo gukoresha amasaha 2 iminota icyenda n’amasegonda 19 ku ntera y’ibirometero 74

Abanyarwanda Yvonne Masengesho na Liliane Uwiringiyimana babashije gusoza isiganwa aho Yvonne Masengesho yaje ku mwanya wa 48 akoreshehe amasaha 2:21:39 naho Liliane Uwiringiyimana we aza ku mwanya wa 49 akoresheje 2:21:39.

Mu bakinnyi 72 batangiye isiganwa, 57 nibo bonyine babashije gusoza kuko abandi bagiye bavamo.

Nyuma y’icyiciro cy’abangavu, harakurikiraho icyiciro cy’abagore bakuru (Women Elite) aho biteganyijwe ko bo baza guhaguruka ku isaha ya saa sita n’iminota itanu (12:05pm)
Mu cyiciro cy’abagore bakuru, abasiganwa baraza gusiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 164 na metero magana atandatu aho abasiganwa bose hamwe ari 106.

Muri iki cyiciro cy’abagore bakuru, u Rwanda ruraza kuba ruhagarariwe n’abakinnyi 4 aribo Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline ndetse na Nzayisenga Valentine

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka