#Kigali25: Hatahiwe gusiganwa amakipe y’ibihugu, Ikaze ku munsi wa kane wa shampiyona y’Isi i Kigali

Mu gihe shampiyona y’isi y’amagre irimbanyije muri Kigali ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, uyu munsi ni umunsi wa kane w’isiganwa aho ubu hatahiwe gusiganwa ku makipe y’ibihugu ariko asiganwa n’igihe (Team Time Trial Mixed Relay).

Amakipe y'ibihugu yabanje gukora imyitozo
Amakipe y’ibihugu yabanje gukora imyitozo

Kuva isiganwa ryatangira taliki ya 21, Nzeri 2025, hasiganwaga abakinnyi bahanganye n’ibihe (Individual Time Trial) mu byiciro bitandukanye Abakuru, Abato batarengeje imyaka 23 ndetse n’ingimbi n’abangavu ari nabo bashyize akadomo ku bakinnyi basiganwaga n’ibihe.

Uyu munsi harasiganwa amakipe y'ibihugu
Uyu munsi harasiganwa amakipe y’ibihugu

kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Nzeri, ni umunsi wa kane w’isiganwa aho abasiganwa baza kuba bari mu makipe y’ibihugu ariko bavanze abagabo n’abagore basiganwe ku intera y’ibilometero 41 na Metero 800.

Uyu munsi wari uwo gukora imyitozo
Uyu munsi wari uwo gukora imyitozo

Muri iki gitondo kuva ku isaha ya saa 7:00am, amakipe yose yazindukiye mu myitozo mu mihanda ya Kigali Convention center (KCC) > Gishushu > MTN Center > Mu Kabuga ka Nyarutarama > Kuzenguka Golf SOS > MINAGRI > KABC > RIB > Mediheal > Women Foundation Ministries > Ku Muvunyi bagaruke basoreze KCC.

Mu gutangira gusiganwa, biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Benin ariyo iza guhagurika mbere aho iza guhaguruka ku isaha ya saa 1:45pm kuri Kigali Convention centre. Iraza gukirikirwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku isaha ya saa 1:49pm. u Rwanda rurahaguruka ku mwanya wa kane nyuma ya Ethiopia aho biteganyijwe ko ruhaguruka ku isaha ya saa 1:57pm.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraza kuba igizwe n’abakinnyi 6 aribo Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine ndetse na Nyirarukundo Claudett

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka