#Kigali25: Hatahiwe abangavu, n’abagore bakuru, Ikaze ku munsi wa 7 wa shampiyona y’isi y’amagare I Kigali
Ikaze ku munsi wa 7 wa shampiyona y’isi y’amagare UCI Road world championship aho uyu munsi hateganyijwe amasiganwa 2, Abangavu (Junior) ndetse n’abagore bakuru (Elite) aho basiganwa mu muhanda (Road Race)

Abasiganwa bose (Women Junior) bamaze guhaguruka aho bahagurikiye kuri KCC, bakanyura Gishushu, Nyarutarama-MTN, Nyarutarama-Kabuga - Golf -SOS- Minagri-KBC- Medheal-Ku Muvunyi bakagaruka kuri Kigali convention Centre maze bakazenguruka inshuro 5 bakaza gusoreza kuri KCC.
Muri iki cyiciro cy’abangavu, abasiganwa barasiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 74. Abasiganwa batangiye isiganwa, bose hamwe ni 72 bavuye mu bihugu 34.

Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi babiri aribo Liliane Uwiringiyimana ndetse na Yvonne Masengesho.
Nyuma y’icyiciro cy’abangavu, harakurikiraho icyiciro cy’abagore bakuru (Women Elite) aho biteganyijwe ko bo baza guhaguruka ku isaha ya saa sita n’iminota itanu (12:05pm)
Mu cyiciro cy’abagore bakuru, abasiganwa baraza gusiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 164 na metero magana atandatu aho abasiganwa bose hamwe ari 106.

Muri iki cyiciro cy’abagore bakuru, u Rwanda ruraza kuba ruhagarariwe n’abakinnyi 4 aribo Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline ndetse na Nzayisenga Valentine.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|