
Iyi kipe ikivuka izagaragara bwa mbere muri shampiyona y’umukino w’amagare, ku wa 06 Gicurasi 2017, ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Nyagatare.
Umuyobozi wa Karongi Vision Sports Center Mupenzi Christophe Rene, aganira na Kigali Today yavuze ko iyi kipe ifite intego zo kuzamura impano z’abanya Karongi mu mukino w’amagare.
Izanafasha kandi ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) kurushaho kugira abakinnyi benshi bazajya bafasha igihugu mu marushanwa atandukanye Mpuzamahanga.
Yagize ati” Twashyizeho ikipe y’amagare izasusurutsa Abanya-Karongi,kandi kuba twongereye amakipe bizafasha Ferwacy kubona abakinnyi benshi kandi beza bazayifasha guseruka kuko hazaba harimo uguhangana kw’abakinnyi.”
Perezida w’iyi kipe kandi yakomeje atangaza ko bafite n’intego yo guhatana ku buryo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ye bazatoranywa bakazakina Tour Du Rwanda y’uyu mwaka bityo ngo bikabatera imbaraga.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, nabo ngo babona kuba iyi kipe nshya ije ari inyungu kuri uyu mukino nk’uko perezida waryo Aimable Bayingana yabitangaje.
Ati”Biradushimishije kandi bizadufasha kuko abakinnyi baziyongera maze biryoshye shampiyona.
Ikindi kandi tuzabyungukiramo no ku ikipe y’igihugu kuko hazabamo guhangana, bityo abakinnyi bakore cyane ku buryo tuzaba dufite abakinnyi bakomeye cyane.”
Iyi kipe yiyongereye ku makipe yari asanzwe yitabira amarushanwa y’amagare mu Rwanda arimo Club Benediction y’i Rubavu, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Ciney Elmay na CCA y’i huye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
INGENGABIHE
1. Taliki 01/04/2017: MEMORIAL LAMBERT BYEMAYIRE (Kigali- HUYE + Kuzenguruka)
2. Taliki ya 06/05/2017: FARMERS’ CIRCUIT (KIGALI - NYAGATARE)
3. Taliki 20/05/2017: RACE TO REMEMBER (RUHANGO KARONGI + Kuzenguruka)
4. Taliki 24/06/2017 Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye rizabera i NYAMATA)
5. Taliki 24/06/2017: Shampiona y’igihugu (MUHANGA - KIGALI + Kuzenguruka)
6. Taliki 22/07/2017: RACE FOR CULTURE (NYAMAGABE - NYANZA + Kuzenguruka)
7. Taliki 19/08/2017: CENTRAL RACE (NYAMATA - MUHANGA)
8. Taliki 23/09/2017: MUHAZI CHALLENGE (KIGALI-RWAMAGANA +Kuzenguruka)
9. Taliki 21/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (NYANZA - RUBAVU)
10. Taliki 22/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (RUBAVU + Kuzenguruka MUSANZE)
11. Taliki 16/12/2017 : Isiganwa rya nyuma risoza Rwanda Cycling cup (GICUMBI (RUKOMO) - KIGALI + Kuzenguruka) - See more at: http://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/gicumbi-yiyongereye-mu-bazareba-isiganwa-rwanda-cycling-cup#sthash.geEXynJy.dpuf
ibi ni byiza cyane kuko hari hakenewe ko natwe hano karongi tugira ikipe izajya ikina umukino wamagare , kandi ikigaragara nuko abasore bagize iriya kipe bashoboye kandi bazatugezaho byinshi.
utundi turere turebereho , kuko uyu mukino urakunzwe cyane n’abanyarwanda benshi kuko kuwureba ni ubuntu, bagusanga aho utuye, kandi ukawureba umwanya muto ugakomeza akazi kawe
KVSC OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Yego bwana Mupenzi courage kabisa
Ibi ni byiza cyaneee!
Congs kubanyakarongi!
By’umwihariko kuri Bwana Mupenzi Christophe Réné,umuyobozi w’iyi kipe!
N’abo mutundi turere barebereho,ubundi dukomeze kuryoherwa n’umukino w’amagare,ari nako turushaho kwegukana insinzi mumarushanwa mpuzamahanga na mpuzamigabane!
Oyeeee FERWACY!