Itamar Einhorn yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026(Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, hatangiye gukinwa Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda ’ Tour du Rwanda 2026’ hakinwa agace ka mbere mu munani tuzakinwa kegukanwa n’Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN.
Ni agace ka mbere kahagurutse ku isaha ya Saa Tanu za mu gitondo aho abakinnyi 84 bari mu makipe 17 batangiye Tour du Rwanda 2026 bahagurutse mu Rukomo mu karere ka Gicumbi hari hari abantu benshi cyane kagomba gusorezwa mu karere ka Rwamagana ku ntera ingana n’ibilometero 174.
Umunya-Brazil Da Silva yegukanye igihembo cy’amasegonda atatu ahabwa umukinnyi ugeze ahatambika ari uwa mbere ubwo yari ageze Nyagatare ku kilometero cya 72.6 ariwe uyoboye, akurikiwe na Heidermann ukinira Bikaid we wahawe amasegonda abiri naho Umunyarwanda Uwiduhaye ahabwa isegonda rimwe ahageze ari uwa gatatu.
Iki gihembo cy’aya masegonda kandi Da Silva yongeye kucyegukana ubwo yageraga n’ubundi ahatambika yagombaga gutangirwa ku kilometero cy’i 113.4 i Kabarore mu karere ka Gatsibo naho yageze ari uwa mbere agahabwa andi masegonda atatu, akurikiwe n’ubundi na Heidemann wahawe amasegonda abiri naho Marti ahagera ari uwa gatatu yegukana isegonda rimwe.
Kuva mu Rukomo aho abasiganwa bahagurukiye, Nyagahanga, Ngarama, Cyabayaga, Ryabega, Nyagatare Karangazi, Rwagitima, Gakenke hose abakunzi b’igare n’Abanyarwanda benshi bari ku muhanda bafana ndetse banareba uko abakinnyi batandukanye banyonga igare.
Iri siganwa ryasorejwe mu Mujyi wa Rwamagana imbere ya Rwamagana Pension Plazza hatambika, byatumye abakinnyi bagera ahasorejwe ibilometero 173.4 bari mu kivunge ariko Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN aba ariwe ukoza ipine ku murongo bwe aba umukino wa mbere wegukanye aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026akoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu n’ibyijana bibiri.
Uyu mugabo w’imyaka 28 yakurikiwe na Munoz Hodei Gabina ukinira Soudal Quick Step wahageze akoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu n’ibyijana 15 mu gihe Girmay Mewael ukinira Istanbul yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha ane, amasegonda atanu n’ibyijana 17 naho Umunyarwanda waje hafi Muhoza Eric ukinira ikipe ya Amani aba uwa 11 akoresheje amasaha ane n’iminota itanu n’ibyijana 88 mu gihe Tuyizere Etienne w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabaye uwa 14 akoresheje amasaha ane n’amasegonda atandatu n’ibyijana 14.
Agace ka kabiri karakinwa kuri uyu wa Mbere, aho abasiganwa barahagurukira i Nyamata mu karere ka Bugesera berekeza mu Karere ka Huye ku ntera y’ibilometero 134, 6 aho abasiganwa bazahaguruka Saa Sita z’amanywa mu gihe biteganyijwe ko bazagera i Huye Saa cyenda n’iminota 26.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|