Itamar Einhorn yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 (Amafoto)
Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN yegukaye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 kahagurukiye mu Karere Rubavu hasorezwa i Musanze kuri uyu wa Gatatu, kaba aka kabiri atwaye nyuma yo gutwara aka mbere.
Ni isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa saba, abasiganwa babanza kugenda ibilometero bitandatu hataratangira kubarwa ibihe maze igihe byatangiraga kubarwa ku kilometero cya gatatu abakinnyi babiri Thompson wa Lotto na Cisneros ukinira Soudal Quick Step bagerageza gusohoka mu gikundi ariko ntabyashoboka. Ibi kandi byanageragejwe na Uwiduhaye Mike wabikoze biramuhira anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda.
Amanota y’agasozi ka mbere yatwawe na Miguel Heidemann mu gihe Uwiduhaye Mike wari wafashwe n’igikundi yongeye kuyobora ku kilometero cya 33 afitemo amasegonda 25.Ku kilometero cya 42 Rossi ukinira Localiza yavuye mu gikundi cyari cyasizwe na Uwiduhaye Mike aramwegera asigwa amasegonda 10 mu gihe uyu Munyarwanda yarushaga igikundi amasegonda 30. Rossi nyuma y’ibilometero bibiri yahise afata Uwiduhaye Mike wanyuraga mu Karere ka Nyabihu avukamo, bayoborana isiganwa ari babiri.
Aba basore uko ari babiri bageze ahari gusorezwa isiganwa mu Mujyi wa Musanze ari babiri, gusa isiganwa ntiryari rirangiye kuko bagomba gukata muri uyu Mujyi bakajya mu Kinigi mbere yo gusoza ibilometero 84 na metero 100 basiganwaga uyu munsi. Uwiduhaye Mike nyuma yo kugera mu Mujyi wa Musanze ari imbere byamuhesheje amanota y’umukinnyi mwiza uzi gutambika.
Nubwo ariko banyuze ku murongo barusha igikundi umunota umwe, ubwo berekezaga mu Kinigi, ku kilometero cya 62 Uwiduhaye Mike yasigaye Rossi wa Localiza akomeza kuyobora isiganwa wenyine afitemo ikinyuranyo cy’amasegonda 50. Mu bilometero 15 bya nyuma by’isiganwa, Byukusenge Patrick yavuye mu gikundi yegera Rossi wamurushaga amasegonda 10.
Mu bilometero icumi bya nyuma abakinnyi bose basubiye hamwe nyuma yo gufata Rossi na Byukusenge Patrick bari imbere, banagera ahasorezwa isiganwa bari mu kivunge gihatanye ahatambika, ariko Umunya-Israel Itamar Einhorn aba ariwe ukoza bwa mbere ipine mu murongo yegukana aka gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 59, ibihe byakoreshejwe n’abakinnyi 48 barushanyijwe iby’ijana.
Itamar, ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Tarling Luke Finlay , Munoz Gabina aba uwa gatatu mu gohe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric wabaye uwa umunani, Mugisha Moise aba uwa 15 naho Nkundabera Eric aba uwa 20.
Moritz Kretschy wari wambaye umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye urutonde rusange yabaye uwa 37 ariko bitagize icyo behindura kuko akiyoboye urutonde aho amaze gukoresha amasaha 14 n’iminota arusha uwa kabiri Adamietz Johannes iminota ibiri n’amasegonda abiri mu gihe Umunyarwanda Niyonkuru Samuel ari ku mwanya wa 16 arushwa iminota ine n’amasegonda 50.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|