Israel Cycling Academy, indi kipe izitabira Tour du Rwanda
Ikipe ya Israel Cycling Academy yo muri Israel yashyizwe mu makipe agomba guhatana mu irushanwa rya Tour du Rwanda uyu mwaka ikaba ije guhatana muri iri siganwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuryitabira muri 2016.

Iyi kipe iri mu cyiciro cya UCI Pro Continental Team yiyongereye ku yandi makipe 16 yari yaratangajwe arimo ikipe ya Astana yo muri Kazakhstan, ikipe imenyerewe mu marushanwa akomeye nka Tour de France, Giro d’Italia na Vuelta a Espagna.
Amakipe 17 ni yo azitabira iri rushanwa ryamaze kuzamuka mu ntera rikajya mu cyiciro cya 2.1 rikazaba guhera tariki ya 24 Mutarama kugera tariki ya 3 Gashyantare 2019.

NI ku nshuro ya kabiri ikipe ya Israel Cycling Academy ije gusiganwa muri Tour du Rwanda nyuma yo kwitabira iri siganwa muri 2016 aho umukinnyi wayo Guillaume Boivin ukomoka muri Canada yegukanye agace ka mbere kasorejwe i Ngoma.
Dore amakipe 17 azahatana muri Tour du Rwanda:

Ohereza igitekerezo
|