Isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi ryahawe ikaze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 i Kigali habaye umuhango wo guha ikaze irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.

Mu muhango wari uyobowe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju, ari kumwe n’umuyobozi muri UCI umunya-Maroc Ms Amina Lanaya, bakase umugozi uha ikaze iri rushanwa ry’amateka mu Rwanda, cyane ko ari inshuro ya mbere rigiye kubera ku mugabane wa Afurika.

Tariki 11 Nzeri 2019 nibwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

Muri 2021 impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) yafashe icyemezo cyo kwemerera u Rwanda kwakira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare nyuma yo guhigika igihugu cya Maroc na cyo cyari cyarifuje kwakira iri rushanwa.

U Rwanda rwahawe aya mahirwe nyuma y’uko muri Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa UCI, David Lappartient yitabiriye Tour du Rwanda ya 2021 ndetse ni na we watangije iryo siganwa icyo gihe ubwo hakinwaga agace ka mbere ka Kigali-Rwamagana.

Icyo gihe David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 yateguwe.

Mu ijambo rye rifungura uyu muhango, Minisitiri wa Siporo yahaye ikaze Isi yose mu Rwanda ndetse abizeza ibyiza n’umunezero usendereye bazabona mu rw’imisozi igihumbi.

Yagize ati "Uyu munsi ni indi ntambwe nziza ku igare mu Rwanda mu gihe twitegura kwakira isiganwa mpuzamahanga mu gihugu cyacu. Ni intambwe yindi ikomeye kandi ku ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) kuzana isiganwa nk’iri ryo ku rwego rw’Isi muri Afurika. Nk’u Rwanda rero ruhaye ikaze ndetse ruranashimira ishyirahamwe ry’umukino w’amagere ku isi (UCI) mu gukomeza guteza imbere uyu mukino, ndetse twizera ko bizafasha ikintu kinini umukino w’amagare mu Rwanda".

Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Ms Amina Lanaya ukomoka muri Maroc, na we yavuze ko u Rwanda ari rwo rwari rukwiriye kwakira iri siganwa mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda ni rwo rwari rwujuje ibisabwa rwose kugira ngo ruhabwe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa ugeraranyije n’ibindi bihugu byifuzaga kwakira iri siganwa mpuzamahanga rizaba ribera ku kugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ari iby’agaciro kuba ari mu Rwanda. Ati “Ntewe ishema ndetse ni iby’agaciro kuba ndi hano mu Rwanda, u Rwanda rwari ruhanganye n’igihugu cya Maroc nk’ibihugu bya Afurika, ariko u Rwanda ni rwo rwari rwujuje ibisabwa, rero ni na yo mpamvu ndi hano kwifatanya namwe muri ibi byishimo byo guha ikaze shampiyona y’Isi mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko kandi imyiteguro igeze kure ndetse ko barimo no gukorana bya hafi n’abategura irushanwa ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Kubera iki u Rwanda?

Ubwo basobanurigara abitabiriye uyu muhango, basobanuye ko bimwe mu byagendeweho kugira ngo u Rwanda ruhabwe uburenganzira bwo kwakira iri siganwa, harimo no kuba u Rwanda ubu ari igicumbi cya siporo.

Igare rimaze kwandika amateka mu Rwanda
Igare rimaze kwandika amateka mu Rwanda

U Rwanda rumaze igihe kinini rwakira imikino itandukanye mpuzamahanga kandi ikagenda neza, bikaba ari bimwe mu byagendeweho kugira ngo u Rwanda ruhabwe ubu burenganzira.

Ibindi kandi byagendeweho harimo, iterambere ry’ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, koroshya ishoramari, umutekano no kwakira neza abagenda mu Rwanda, n’ibindi.

Iri siganwa mpuzamaganga rizatangira tariki ya 21 risozwe tariki ya 28 Nzeri 2025 aho rizakinwa mu byiciro bitandatu by’abakobwa n’abahungu.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka