Kuri uyu wa kane ni bwo hatangajwe inzira, abaterankunga ndetse n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020, izatangarira tariki 23/02 kugera 01/03/2020 izenguruka intara zose zigize u Rwanda.
Muri iri siganwa, hazagaragaramo uduce dushya nk’umuhanda Huye-Rusizi, aho ubusanzwe higeze kubaho Rusizi-Huye, uyu muhanda bakazawusiganwamo banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.
Akandi gace gakomeye muri iri siganwa, ni agace kazakinwa Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye baterera i Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe, bagasiganwa ku ntera ya Kilomtero 4.5.

Muri iri siganwa kandi ku munsi waryo wa nyuma ubwo bazaba bakinira i Kigali, hazanakoreshwa umuhanda mushya uhuza Nyamirambo na Gitikinyoni banyuze mu gace kazwi nka Norvege.
Imihanda n’uduce bigize Tour du Rwanda 2020
Agace ka mbere, Ku Cyumweru tariki 23/02/2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (114Kms)
Agace ka kabiri, Ku wa Mbere tariki 24/02/2020: Kigali-Huye (120.5 Kms)
Agace ka gatatu, Ku wa Kabiri tariki 25/02/2020: Huye-Rusizi (142kms)
Agace ka kane, Ku wa Gatatu tariki 26/02/2020: Rusizi-Rubavu (206Kms)
Agace ka gatanu, Ku Kane tariki 27/02/2020: Rubavu-Musanze (86kms)
Agace ka gatandatu, Ku wa gatanu tariki 28/02/2020: Musanze-Muhanga (127.3kms)
Agace ka karindwi, Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020: Nyamirambo (Kwa Mutwe)/; 4.5Kms
Agace ka munani, Ku Cyumweru tariki 01/03/2020: Kigali(Expo Ground-Rebero) (89.3kms)

Amakipe 17 ni yo azakina Tour du Rwanda
Muri Tour du Rwanda 2020, amakipe yemerewe kuzayitabira ni 17 harimo amakipe y’ibihugu atandatu, hakabamo atanu asanzwe akina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams, amakipe ane yabigize umwuga, ndetse n’indi imwe iri ku rwego mpuzamahanga ikina amarushanwa akomeye nka Tour de France (World teams).
Amakipe 6 y’ibihugu
Rwanda
Cameroun
Algerie
Ethiopia
Eritrea
U Bubiligi
Continental Teams
Benediction Ignite Team (Rwanda)
Bai Sicasal/Angola
Pro Touch (Afurika y’Epfo)
Bike Aid/U Budage
Vino/Kazakhstan
UCI Pro Team
Nippo Delko Marseille/France
Novo Nordisk/USA
Androni Giocatolli/Italie
Direct Energie/France
World Team
Israel Cycling Academy




Ibi ni ibihembo bizajya bitangwa buri munsi ndetse n’abaterankunga bayo









Amafoto: Rutindukanamurego Roger Marc
Ohereza igitekerezo
|
ku giti cy’inyoni ntabwo ari ku gitikinyoni
murakoze