Kuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2019, isiganwa rizenguruka u Rwanda rizaba rifite umwihariko wo kuba rizaba riri ku gipimo cya 2.1, rivuye kuri 2.2 ku bipimo mpuzamahanga, aho rizaba rigiye ku rwego rwisumbuyeho.

Ni isiganwa rizatangira tariki 24/02/2019, rikazasozwa tariki 03/03/2019, aho abasiganwa bazaba bakoze intera ya Kilometero 959,1, mu gihe cy’iminsi umunani iri siganwa rizamara rizenguruka u Rwanda.

Hari ibidasanzwe muri Tour du Rwanda 2019
Astana Pro Team ikina Tour de France izitabira: iyi ni ikipe izwi ku ruhando mpuzamahanga mu marushanwa akomeye nka Tour de France, La Vuelta na Giro d’Italia, ikaba yaranyuzemo abakinnyi bazwi nka Alberto Contador, Vicenzo Nibali n’abandi
Inzira ndende mu mateka ya Tour du Rwanda 2019: Mu mateka ya Tour du Rwanda inzira ndende yabayeho yari Huye-Musanze ya Kilometero 195,3 km muri uyu mwaka, ubu muri Tour du Rwanda itaha inzira ndende izaba ari Huye-Rubavu ya Kilomtero 213,1.
Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Rwamagana bagaruke i Kigali aho bazasoreza Kicukiro.
Kwa Mutwe bazahaterera inshuro eshatu: Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahaguruka i Kanombe bakazazenguruka ibice bitandukanye bya Kigali, aho bazasoza bamaze kuzamuka kwa Mutwe inshuro eshatu

Izi nizo nzira za Tour du Rwanda 2018
Agace ka mbere, Tariki 24/02/2019: Kigali-Kigali 112,5 kms
Agace ka kabiri, Tariki 25/02/2019:Kigali-Huye 120,3 kms
Agace ka gatatu, Tariki 26/02/2019:Huye-Rubavu 213,1 kms
Agace ka kane, Tariki 27/02/2019:Rubavu-Karongi 103 kms
Agace ka gatanu, Tariki 28/02/2019:Karongi-Musanze 138,7 kms
Agace ka gatandatu, Tariki 01/03/2019:Musanze-Nyamata 120,5 kms
Agace ka karindwi, Tariki 02/03/2019:Nyamata-Kigali 84,2 kms
Agace ka munani, Tariki 03/03/2019:Kigali-Kigali 66,8 kms
Amakipe azakina Tour du Rwanda 2019
Amakipe akina amasiganwa mpuzamhanga (World Tour)
Astana Pro Team
Amakipe yabigize umwuga akina amarushanwa mpuzamahanga
Direct Energie
Delko Marseille Provence KTM
Team Novo Nordisk
Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane wayo
Benediction Continental Team
Pro Touch Team
Nice Ethiopia Pro Team
Bai Sicasal Petro de Luanda
Interpro Stardalli Cycling
Dimension Data for Qhubeka
Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 23
Ikipe y’igihugu ya Algerie
Ikipe y’igihugu ya Cameroun
Ikipe y’igihugu ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Eritrea
Ohereza igitekerezo
|
ABANYARWANDA TUBIFURIJE AMAHIRWE
TURU DU RWANDA NINZIZA KUKO ITUMA ABANYARWANDA BARUHUKA UBWONKO
Ntabwo twishimiye ko Tour du Rwanda itagarutse iNyamasheke na Rusizi