Ikaze ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2025, isiganwa ry’amaga ku Isi, UCI World Road Championship, rirakomeza hakina ingimbi n’abangavu (Juniors).

Uyu munsi ni uwa nyuma abakinnyi basiganwa n’igihe ku giti cyabo, mbere yuko hatangira gusiganwa amakipe.

Uyu munsi abangavu baranyonga ibilometero 18 na metero magana atatu, naho ingimbi zo zirasiganwa ibilometero 22 na metero 600.

Mu cyiciro cy’abangavu, u Rwanda ruhagarariwe na Yvonne Masengesho na Liliane Uwiringiyimana, naho mu cyiciro cy’ingimbi ruhagarariwe na Byusa Pacifique ndetse na Brian Ishimwe.

Umukinnyi wa mbere (Yvonne Masengesho) yahagurutse kuri BK Arena saa 11:06 mu gihe uwa nyuma muri iki cyiciro biteganyijwe ko ahaguruka saa 12:15.

Mu cyiciro cy’abagabo uwa mbere arahaguruka ku saa saba na 35 (1:35pm), naho uwa nyuma ahaguruke saa kumi (4pm).

Nk’uko bimeze kuva ku Cyumweru, isiganwa riratangirira muri BK Arena, risorezwe kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka