Guhera tariki 23/02 kugera tariki 01/03/2020 u Rwanda rurakira ku nshuro ya 12 Tour du Rwanda, biraba ari inshuro ya kabiri iri siganwa rigiye gukinwa riri mu cyiciro cya 2.1, ni nyuma yo kuva kuri 2.2 ryari rimaze gukinwaho imyaka 10.
Mu gihe habura iminsi mike ngo iri siganwa ritangire, reka turebere hamwe zimwe mu nzira zizakoreshwa ndetse n’imiterere ya buri nzira kuva ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa nyuma.


Agace ka mbere: Kigali - Kigali (114.4km), Tariki 23/02/2020
Uzaba ari umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda, aho abasiganwa bazahagurukira i Remera kuri Kigali Arena, berekeze Rwamagana bakate bagaruke i Kigali aho bazasoreza Kimironko.


Agace ka 2: Kigali - Huye (120.5km), Tariki 24/02/2020
Uzaba ari umunsi wa kabiri w’isiganwa, ahao abasiganwa bazahagurukira mu mujyi wa Kigali imbere y’inyubako ya MIC berekeza mu karere ka Huye, aka kakaba ari kamwe mu duce tumaze gukinwa inshuro nyinshi muri Tour du Rwanda.


Agace ka 3: Huye - Rusizi (142.0km), Tariki 25/02/2020
Ni ubwa mbere abasiganwa bazaba bahagurutse i Huye berekeza i Rusizi, mu gihe iyi nzira ubwo iheruka gukoreshwa abasiganwa bari bahagurutse Rusizi berekeza i Huye, mu gace katwawe na Areruya Joseph


Agace ka 4: Rusizi - Rubavu (206.3km), Tariki 26/02/2020
Aka ni ko gace karekare kazaba kari muri Tour du Rwanda 2020, aho bahaguruka bazahaguruka i Rusizi berekeza mu karere ka Rubavu, bakazanyura mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro mbere yo gusoreza ka Rubavu.


Agace ka 5: Rubavu - Musanze (84.7 km), Tariki 27/02/2020
Usibye agace kazakinirwa i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, aka ni ko agce gato kazaba kari muri Tour du Rwanda, ariko kakaba mu duce tuzaba tugoranye kubera imisozi miremire bazazamuka mu Burengerazuba ndetse no mu Majyaruguru.
Agace ka 6: Musanze - Muhanga (127.3km), Tariki 28/02/2020
Aha abasiganwa bazahagurukira i Musanze banyure Mukamira berekeza Ngororero, bakazasoreza mu karere ka Muhanga ubusanzwe kadakunze gusorezwamo amasiganwa, ahubwo kagira umwihariko w’uko amasiganwa yose yabaye akanyuramo.


Agace ka 7: Nyamirambo - Mur de Kigali (Kwa Mutwe) (4.5km), Tariki 29/02/2020
Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe cyangwa se Mur de Kigali/Kigali Wall, ni agace kamaze kuba ikimenyabose mu mahanga, aho n’ibihangange byo ku Isi muri uyu mukino byifuza kuza kuhakinira.

Ni agace kazaba ari kagufi ariko kazagora benshi kubera ko abasiganwa bazakazamuka inshuro eshatu.


Agace ka 8: Kigali (Expo Ground) - Kigali (Rebero) (89.3km), Tariki 01/03/2020)
Mu gihe mu masiganwa yagiye atambuka byari bimenyerewe ko agace ka nyuma ka Tour du Rwanda katagorana aho abakina baba bazenguruka ibice bigize uyu mujyi wa Kigali, kuva Tour du Rwanda yaba 2.1 byarahindutse.
Muri uyu mwaka aaka gace ka nyuma, abasiganwa bazahagurukira i Gikondo ahabera imurikagurisha, mu bice bazanyuramo bigoranye harimo aho bazazamuka Mont Kigali ahazwi nka Norvege, aha ndetse no kwa Mutwe bazahaterera inshuro ebyiri, ubundi bagasoreza ku musozi wa Rebero.


Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yamaze kwemezwa kigeza ubu
Ubwo hatangazwaga imihanda izifashishwa muri Tour du Rwanda 2020, hanatangajwe amakipe 16 yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda, muri ayo harimo ikipe imwe ikina amasiganwa yose akomeye yo ku isi (World Tour), ayabigize umwuga akina andi marushanwa yo ku isi, ndetse n’andi yabigize umwuga ariko akina amarushanwa yo ku mugabane, hakabamo n’amakipe y’ibihugu.
World Tour : Israel Cycling Academy (Israel)
UCI Continental Pro Teams: Total-Direct Energie (France), Delko-Marseille (France), Team Novo Nordisk (USA), Androni-Giocatolli (Italy)
UCI Continental Teams : Benediction Cycling Team (Rwanda), Pro Touch Team (South Africa), BAI Sicasal Petro de Luanda (Angola), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan)
National Teams : Rwanda, Eritrea, Algeria, Ethiopia, Cameroon, u Bubiligi
Ohereza igitekerezo
|