I Rwamagana hagiye gutangizwa ishuri ry’umukino w’amagare
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’umukinnyi w’uwo mukino Adrien Niyonshuti, rizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’umukino w’amagare ryitwa ANCA mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 26/05/2013.
ANCA (Adrien Niyonshuti Cycling Academy), ni ishuri ryatekerejwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda na Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga, bemeza ko ryashingwa i Rwamagana rikazajya riterwa inkunga na Niyonshuti afatanyije na FERWACY.
Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda avuga ko iryo shuri ryatekerejweho nyuma yo kubona umusaruro mwiza irindi shuri nk’iryo riri mu karere ka Musanze ryatanze.

Ishuri ry’i Rwamagana ryo rizagira umwihariko wo kuzamura abana bakiri batoya bafite impano zo gukina umukino w’amagare, bitandukanye na Musanze, aho usanga hitorezwa n’abakinyi batandukanye harimo cyane cyane abakuru ndetse bamaze kumenyekana.
Mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro iryo shuri, kuri uwo munsi hazaba isiganwa ry’amagare ryizwe ‘Criterium de Rwamagana’ abasiganwa bava i Kigali berekeza i Rwamagana, rikazitabirwa n’makipe agize ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Rwanda.

Rwamagana ni agace gafite abana bafite impano y’umukino w’amagare ndetse hakaba ari naho Adrien Niyonshuti yavukiye, aza kumenyekana, agera mu ikipe y’igihugu, none ubu asigaye akina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yitwa MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo.
Ishuri ANCA rizafasha abakinnyi benshi bafite impano mu mukino w’amagare mu burasirazuba, aho benshi muri bo bari basanzwe bakina mu ikipe ya ‘Amis Sportifs’ igizwe n’abahungu ndetse n’abakobwa, hakazanamenyekana n’abandi bashya.

Iyo kipe ni nayo ikomokamo umukinnyi Ndayisenga Valens uheruka kuba uwa mbere mu kurushanwa gusiganwa n’isaha byabereye i Gashora mu ntangiro z’uku kwezi.
Ndayisenga w’imyaka 19, amaze igihe gitoya amenyekanye ariko ubu asigaye anitabira amasiganwa mpuzamahanga.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyaneeeeee turabyishimiye /