Henrique Ribeiro Bravo yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, hakinwe Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026 kangana n’ibilometero 147 na metero 200 kahagurukiye mu Mujyi wa Musanze kagasorezwa kuri Kigali Pele Stadium kegukanywe na Henrique Ribeiro Bravo ukinira ikipe ya Soudal Quick Step.

Ni isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa tanu za mu gitondo rihagurukira mu Mujyi wa Musanze aho ibilometero 145.3 byagombaga gusorezwa mu Mujyi wa Kigali imbere ya Kigali Pele. Muri aka gace hahagurutse abakinnyi 67 basoje isigwana ku gace ka gatandatu dore ko hari abarimo Umunyarwanda Tuyizere Etienne bataasoje aka gace kasorejwe mu Karere ka Musanze.

Nyuma yo kuva mu Karere ka Musanze abasiganwa bagomba gukatira kuri Base mu karere ka Gakenke, bakanyura mu Mujyi wa Gicumbi, mu Rukomo, bakinjira i Kigali bahingukiye Nyabugogo mbere yo gusoreza Kigali Pele Stadium. Muri uru rugendo Martins yegukanye amanota y’agasozi ka mbere, Thompson yegukana amanota y’ahatambika ha mbere mu gihe yanatwaye amanota y’agasozi ka kabiri.

Uyu mugabo kandi yanegukanye amanota y’agasozi ka gatatu dore ko yari akiri kumwe na Novak wabaye uwa kabiri kuri aka gasozi ndetse na Pareta wabaye uwa gatatu. Aba bakinnyi binjiye ku kilometero cy’ijana bakiyoboye isiganwa aho bari bafitemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20 hagati yabo n’igikundi.Uyu mugabo kandi yanegukanye amanota y’agasozi ka gatatu dore ko yari akiri kumwe na Novak wabaye uwa kabiri kuri aka gasozi ndetse na Pareta wabaye uwa gatatu.

Aba bakinnyi binjiye ku kilometero cy’ijana bakiyoboye isiganwa aho bari bafitemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20 hagati yabo n’igikundi. Thompson yakomeje kuyobora isiganwa ari hamwe n’abakinnyi babiri b’ikipe ya Movistar bageragezaga kumujya imbere ariko agera mu bilometero 25 bya nyuma akiyoboye.

Isiganwa ryinjiye mu bilometero icumi bya nyuma Thompson akiyoboye, ariko ubwo bageraga ku gasozi ko kwa Mutwe i Nyamirambo afatwa n’igikundi bagendera hamwe. Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo yasohotsemo asiga abandi kugeza ageze ahasorejwe isiganwa imbere y’amarembo ya Kigali Pele Stadium, yegukana Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 kahagurukiye mu Karere ka Musanze akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 59.

Umunyarwanda waje imbere yabaye Masengesho Vianqeur wakoresheje amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 29. Moritz Kretschy wambariye umwambaro w’umuhondo mu Karere ka Rubavu ubwo hakinwaga agace ka Kane, kuri uyu wa Gatandatu yegukanye umwanya wa gatanu arushwa amasegonda icyenda n’uwa mbere gusa agumana umwanya wa mbere ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 21, iminota icyenda n’amasegonda umunani.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka