
Nk’uko byari byagenze kuri uyu wa Mbere, urugendo rwo kuri uyu wa kabiri rwaranzwe n’ikirere cyiza.
Bagitangira abakinnyi batatu Hadi Janvier ukinira Benediction, Tomothy Rugg ukinira Embrace the World na Benjamin Favre ukinira HSA, bahise bava mu itsinda bari batangiranye.
Nyuma y’igihe gito bakurikirwa n’abandi bane barimo Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction bashyiramo intera y’amasegonda 20.
Abandi bakinnyi umunani bagiye imbere bashyikira igikundi cya Hadi Janvier bakomeza gukorana neza.

Mu isaha ya mbere isiganwa ryagenderaga ku muvuduko wa km 43,1. Bageze mu Ruhango intera imaze kuba iminota 3 n’amasegonda 16.
Mu isaha ya kabiri barenze mu Ruhango basatira ku Ntenyo kwa Mirenge intera yasubiye mu minota ibiri.
Intera yakomeje kugabanuka ari nako umuvuduko w’usiganwa muri rusange ugabanuka. Mu isaha ya kabiri bakoze kilometero m 37,9.
Abakinnyi batangiye kuzamuka umusozi wa mbere w’umunsi, itsinda ry’imbere ryatangiye gucikamo ibice.
Hamza Yacine ukinira GSP na Mario Calvalho ukinira SIC barasigara. Rugg Timothy yakomeje guhatanira amanota yo mu musozi agumana na Munyaneza Didier n’abandi bakinnyi babiri imbere.

Bageze kuri kilometero ya 135 abari basigaye inyuma barimo Mugisha Moïse na Adrien Niyonshuti bashyikiriye itsinda rya Munyaneza bakomezanya ari 12.
Ruberwa J Damascène ukinira Team Rwanda na Hadi batangira gusigara. Intera yari igeze ku minota 2 n’amasegonda 44.
Mbere y’uko baminuka umusozi wa Kabaya ubanziriza uwa nyuma kuri kilometero 146 Nsengimana Bosco yatangiye gusigara.
Rugg T. yaminutse umusozi wa Kabaya ari kumwe na Imanizabayo Eric - Benediction basiga igikundi 3’40"
Kuri kilometero 150 itsinda ririmo Mugisha Samuel, Munyaneza Didier na Valens Ndayisenga ukinira POC ryahise ribafata.

Barangije umusozi wa nyuma ku ntera ya kilometero 165, Guriro Valens yahise abavamo ajyana na Temalew Bereket ariko ntibabasha gushyiramo intera ihagije.
Muri kilometero 20 za nyuma, ikipe ya Pays des Olonnes Cyclistes Côtes de Lumière yagerageje gutanga akazi bigamije gufasha Valens wari wakomeje kugerageza gucika igikundi.
Hasigaye kilometero 15, Helmann Julian yajyanye n’abakinnyi batanu barimo Ndayisenga basiga itsinda barimo amasegonda 35 barinda binjira muri Musanze maze Julian abatanga ku murongo.

Ohereza igitekerezo
|
ngewe ukuntu mbibona abahungu burwanda bagerageje kuko nubwambere banymze ibirometero birebire kuriya.ubworero ndumva ntacyabaye bashyiremo imbaraga ndabyizeye bazayitwara murakoze.