Hatangajwe abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2026

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Sempoma Felix yatangaje abakinnyi batanu bazaba bagize ikipe y’u Rwanda Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda rya 2026 rizatangira ku wa 22 Gashyantare 2026.

Aba bakinnyi bayobowe ba Byukusenge Patrick, Nsengiyumva Shemu, Eric Nkundabera, Tuyizere Etienne ndetse na Shadrack Ufitimana ugiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Umutoza Sempoma Felix aheruka gutangaza ko akurikije uko abona ikipe ye, hari ikizere cyo kwambara umwambaro w’umuhondo kugeza ku munsi wa nyuma bakegukana isiganwa byakwanga bagatwaramo uduce.

Ati "Abakinnyi bameze neza. Amakipe yose azaza, azaba afite ikizere natwe ubwacu nk’ikipe y’igihugu nzaba nyoboye turagifife. Icya mbere ni ugushaka umwenda w’umuhondo, tukawugumana kugeza ku munsi wa nyuma byakwanga tugatwara uko dutwara uduce kandi ubushobozi burahari."

Irushanwa rya Tour du Rwandaa 2026 biteganyijwe rizatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, rigasozwa tariki ya 1 Werurwe 2026 aho rizaba rikinwa ku nshuro ya 18.

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026

Agace ka mbere: Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere tariki ya ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane tariki ya ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82).

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali (ibilometero 147).

Agace ka Munani: Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza nibyiza kuba dufite ubazaduserukira mumukino wamagare nibyagaciro murakoze.

Christian yanditse ku itariki ya: 22-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka