Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, avuga ko iyi filime yakozwe kugirango herekanwe uburyo iyi kipe yagiye yitwara mu mikino itandukanye.
Yagize ati “iyi filime nyuma yo gusohoka yarakunzwe cyane dore ko imaze kwegukana ibihembo bibiri mu maserukiramuco ya Cinema yabereye muri Amerika kandi igatwara ibihembo bitandukanye”.
Bayingana Aimable avuga ko iyi filime kubera ukuntu ikunzwe bituma abagize Team Rwanda babona inkunga zibafasha mu marushanwa atandukanye.
Filime Rising From Ashes yakozwe n’abashinze Team Rwanda barimo Jock Boyer ndetse iyoborwa n’uwitwa T.C. Johnstone.

Ubwo iyo filime izashyirwa ahagaragara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu byumweru bibiri biri imbere hazaba hari Obed Ruvogera na Rafiki Jean de Dieu bari muri team Rwanda, umutoza w’ikipe team Rwanda Jonathan Boyer ndetse n’abaterankunga ba team Rwanda nk’uko Bayingana perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda abitangaza.
Ishyirwa ahagaragara ry’iyo filime rizatuma umutoza Jonathan Boyer atazaherekeza abakinnyi bazitabira irushanwa rya shampiyona nyafurika rizabera muri Burkinafaso (Tour de Faso) kuva tariki ya 06 kugeza 11 z’uku kwezi.
Biteganyijwe ko abo bakinnyi nibaza bazahita bitabira irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira kuva tariki 18/11/2012, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’andi makipe avuye mu bihugu bitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|