Guhera kuri uyu wa kabiri, itsinda ry’abantu 16 bakorana n’umushinga wa Tear Fund baturutse mu bice bitandukanye by’isi barasura bimwe mu byiza nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda, aho bazaba banasura ibikorwa basanzwe batera inkunga, by’umwihariko bakanaganira n’Abanyarwanda.

Nk’uko abahagarariye umuryango wa gikirisitu witwa Tear Fund usanzwe ufasha Abanyarwanda muri gahunda yo kwikura mu bukene babitangaje, ngo bateguye iki gikorwa cyo kwifashisha aya magare kugera ku bagenerwabikorwa babo, kuko bazi ko umukino w’amagare mu Rwanda ari umwe mu mikino ikunzwe.

Iki gikorwa cyo gutembera u Rwanda no gusura abagenerwabikorwa hifashishijwe amagare, abaterankunga ba Tear Fund baragikora ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, aho hazifashishwa bamwe mu bakinnyi basanzwe bakina uyu mukino mu Rwanda, nk’uko twabitangarijwe na Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe.
Yagize ati “Ku ruhande rwa Federasiyo twabafashije mu myiteguro no kunoza imigendekere myiza yabyo, biri muri gahunda dusanzwe dufite yo gukoresha igare mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo,tuzabafasha muri gahunda zabo tubaha abakinnyi basanzwe babimenyereye kugira ngo bazajye bagendana ”

Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abantu 16 riza guhaguruka uyu munsi, Kicukiro saa tatu za mu gitondo kuri Nobleza Hotel berekeza i Gahini mu Karere ka Kayonza, naho kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare bazahaguruka i Kigali berekeza mu Karere ka Bugesera,bakazasoza ibikorwa byabo bava i Kigali berekeza mu Karere ka Muhanga ku wa kane.
Ohereza igitekerezo
|
Iki n’igikorwa cy’indashyikirwa ,murwego rwo guteza imbere ubukerarugendo aya n’amahirwe yokwerekana ibyiza nyaburanga by’urwanda.