Ku wa Gatandatu, ubwo abakinnyi bazaba basiganwa n’isaha umuntu ku giti cye bazakinira mu muhanda wa Nyacyonga ugiye gukoreshwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya aho mu 2025 Nirere Xaverine wari uhigitse Ingabire Diane wari umaze imyaka itatu aba uwa mbere mu bagore na Niyonkuru Samuel mu bagabo aribo begukanye iki cyiciro muri iyi shampiyona
Muri iki cyiciro cyo gusiganwa n’isaha, mu bagore abakiri bato bazasiganwa ibilometero 21, mu bagabo basiganwe ibilometero 30 bazasangira n’abagore mu cyiciro cy’abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 aho bazahaguruka ku isaha ya Saa Munani mu muhanda wa Batsinda, ku Idigiri bagasoreza Batsinda n’ubundi. Mu cyiciro nk’iki Nirere Xaverine yahize abandi mu bagore naho Niyonkuru Samuel ahiga abandi mu bagabo.
Ku Cyumweru hazakinwa icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race) kuva Saa Tatu za mu gitondo, aho mu bagabo bazahaguruka Batsinda bazamuke Shyorongi batambike kugera kuri Base bazamuke Tetero bamanuke Gicumbi batambike Nyacyonga batsindire basoreze Batsinda, umuhanda n’ubundi wakoreshejwe mu 2025 ubwo Nkundabera Eric "Buravan" yegukanaga umwanya wa mbere.
Muri iri siganwa ryo mu muhanda, mu bagore mu cyiciro cy’abato bazasiganwa intera y’ibilometero 62 bahagurukiye mu Ibanda bagasoreza Batsinda, mu bagabo basiganwe ibilometero 115 bazahuza n’icyiciro cy’abagore mu bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 ano bazahagurukira ku Kirenge bagasoreza Batsinda mu gihe abagabo mu bakuru bazasiganwa intera y’ibilometero 158 bazahuza n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye Batsinda akaba ari naho basoreza.
Mu bagore, mu 2025 mubagore Nirere Xaverine wegukanye agace ko gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti cye, Mwamikazi Djazilla yegukana isiganwa ryo mu muhanda atsinze Ingabire Diane wari umaze kuryegukana inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe mu bagabo isiganwa ryegukanywe na Nkundabera Eric.
Mu bagabo, kuva mu 2010 hakinwa shampiyona y’u Rwanda, Niyonshuti Adrien niwe wenyine washoboye kuyisibuza ayitwara 2010, 2011 na 2012.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|