Nyuma y’aho muri iki cyumweru ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yari yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa habarwa igihe amakipe yakoresheje (Team Time trial),kuri iki cyumweru Umunyarwanda Hadi Janvier yaje gukora andi mateka yegukana umwanya wa mbere n’umudari wa zahabu.


Muri iri siganwa ry’uyu munsi aho abakinnyi basiganwaga ku ntera y’ibilomtero 150,aho bazenguruka inshuro zigera kuri 12,aho inshuro imwe yabaga igizwe n’ibilometero 12.5,Hadi Janvier yaje kuzirangiza akoresheje amasaha 3,iminota 29 n’amasegonda 37.

Umukinnyi Hadi Janvier akaba yari yatangiye ari mu gikundi cya mbere we na mugenzi we Joseph Biziyaremye,gusa we yaje gutobokesha igare bituma aza gusigara.

Undi munyarwanda kandi uri kuzamuka cyane mu mukino w’amagare ariwe Aleluya Joseph nawe yaje kuza ku mwanya wa 7 mu gihe Valens Ndayisenga yaje ku mwanya wa 34.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ishema ryacu nk’abanyarwanda imbere y’amahanga ryerekanywe na Hadi Janvier, turakwishimiye
Abasore b amagare bari kuzamuka cyanee.courage sana
Felicitation kubasore bacu.ahubwo bategura abana benshi kuko ndabona ariyo sport dushoboye, bareke amafaranga batagaguza muri ruhago kuko bihombya igihugu kubusa.