
Nyuma y’umwaka asezeye uyu mukino, Hadi Janvier wari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, yandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, asaba imbabazi ku makosa yakoze ubwo yahagarikaga gukina, amakosa avuga ko harimo guharabika no gusiga isura mbi umukino w’amagare, abayobozi ba Ferwacy na Team Rwanda hamwe n’abaterankunga.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Aimable Bayingana uyobora Ferwacy, yadutangarije ko ubusanzwe umuntu usabye imbabazi azihabwa n’ubwo bataraterana ngo bafate umwanzuro.
Yagize ati "Iyo umuntu asabye imbabazi arazihabwa, Hadi Janvier ni we wikuye muri uyu mukino ku bushake ntitwigeze tumwirukana, yahoze ari umukinnyi mwiza twizere ko azaba nk’umwana ugarutse mu rugo kandi yarisubiyeho"
"Ntabwo turaterana nka Federasiyo ngo dufate umwanzuro, gusa kumukoresha muri Tour du Rwanda bishobora kugorana kuko amaze umwaka wose adakina, ashobora gukoreshwa mu yandi marushanwa" Aimable Bayingana

Ibaruwa Hadi Janvier yanditse asaba imbabazi

Ohereza igitekerezo
|
HADI Nababarirwe rwose cyane ko yari numukinyi mwiza
inzara nyine iramuhaye asubiza ubwenge kugihe ,hhhhhh azongere yitere hejuru c niba atumvise
Ese Camera ko we yazisabye ariko ntahamagarwe muri National team?
Nibyokokobirakwiyep baciye umugani mukinyarwanda Ati usabye imbabazi arazihabwa had yakoze amakosa ariko kuba asabye imbabazi bazimuhe Nabandibarebereho. bajyebagira ikinyabupfurankicya Ndayisenga varetsi.