
Mu bakinnyi 16 bari bamaze iminsi bari mu mwiherero i Musanze mu kigo cy’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Uwiduhaye Mike niwe utabashije kujya mu ikipe izakina Tour du Rwanda naho Hadi Janvier akaba agiye kongera gukina Tour du Rwanda bwa mbere kuva yasezera mu mukino w’amagare nyuma akaza kugaruka.
Muri aba bakinnnyi kandi harimo abakinnyi bane bagiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere aribo Eric Manizabayo, Hakizimana Seth, Niyireba Innocent na Mugisha Moise mu gihe Gasore Hategeka ufite umuhigo wo kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi atazayikina uyu mwaka.
Gasore Hategeka niwe mukinnyi rukumbi wakinnye iri rushanwa inshuro zose uko ari icyenda kuva ryashyirwa ku ngengabihe ya UCI.
Nk’uko bisanzwe, U Rwanda ruzaba rufite amakipe atatu muri Tour du Rwanda ariyo ikipe y’igihugu, Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba rikab ku nshuro ya cumi kuva ryashyirwa ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI, rikazaba kuva tariki ya 5 kugera tariki ya 12 Kanama.
Ikipe y’igihugu Team Rwanda yiganjemo abakinnyi bakiri bato ariko bamaze kugaragaraza ubuhanga nka Mugisha Samuel wa Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 akaba yaranatwaye igihembo cyo kuzamuka muri Tour du Rwanda iheruka.
Harimo kandi Munyaneza Didier watwaye shampiyona y’igihugu uyu mwaka,Hakiruwizeye Samuel na Ruberwa Jean Damascene.
Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yo izaba iyobowe na Ukiniwabo Jean Paul Rene afashijwe Hakizimana Sept, Tuyishimire Ephrem, Rugamba Janvier ndetse na Mugisha Moise.
Iyi kipe ubusanzwe yatozwaga na Rugambwa Jean Baptiste witabye Imana ku cyumweru gishize azize impanuka ya moto, izaba itozwa na Nathan Byukusenge wari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.
Indi kipe ihagararira u Rwanda ni Benediction Club y’i Rubavu ikazaba iyobowe na Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015, ari kumwe na Byukusenge Patrick, Uwizeyiman Boneventure uherutse kwegukan Tour du Cameroun, Hadi Janvier na Manizabayo Eric ugiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 80 niyo azahatana muri Tour du Rwanda 2018. Mu bakinnyi bazakina uyu mwaka hakaba hatarimo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize ubu akaba akinira ikipe ya Delko-Marseille yo mu Bufaransa.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda:
*Team Rwanda
1. Samuel Mugisha
2. Didier Munyaneza
3. Samuel Hakiruwizeye
4. Jean Damascene Rubwera
5. Niyireba Innocent
Umutoza Sterling Magnel
Ugirira imitsi:Ruvogera Obed
Umukanishi: ManirihoEric
*Les Amis Sportif
1 Jean Paul Rene’ Ukiniwabo
2 Hakizimana Seth
3 Ephrem Tuyishimire
4 Janvier Rugamba
5 Mugisha Moise
Umutoza: Byukusenge Nathan
Ugorora imitsi: Patrick
Umukanishi: Nzabonimpa Abdallah
*Benediction Club
1 Eric Manizabayo
2 Jean Bosco Nsengimana
3 Patrick Byukusenge
4 Bonaventure Uwizeyemana
5 Janvier Hadi
Umutoza: Sempoma Felix
Ugorora imitsi:Rocky
Umukanishi: Theoneste
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|