Ku nshuro ya kabiri yitabiriye shampiona nyafrika mu mukino w’amagare ,umunyarwandakazi Jeanne d’Arc Girubuntu yahesheje ishema u Rwanda maze aza ku mwanya wa kabiri mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individual time trial).

Girubuntu Jeanne D’Arc amaze kwambika umudari

Perezida wa Ferwacy AImable Bayingana nawe yari ahari ubwo ibendera ry’u Rwanda ryazamukaga i Cassablanca
Girubuntu yaje kuza ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 46,amasegonda 48 n’iby’ijana 22,aza inyuma y’umukobwa wo muri Namibia wamusize ho isegonda rimwe n’icy’ijana kimwe.

Girubuntu Jeanne d’Arc niwe mukobwa umenyerewe mu Rwanda mu mukino w’amagare
Usibye kandi Girubuntu Jeanne D’Arc wakinnye uyu munsi,indi kipe y’abanyarwanda igizwe na Ndayisenga Valens,Patrick Byukusenge,Areruya Joseph na Biziyaremye Joseph nayo ku munsi w’ejo yari yasiganwe mu gusiganwa harebwa ibihe ikipe yose yakoresheje (Team time trial) ariko ntiyegukana umudari kuko yaje ku mwanya wa gatanu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu gihe cyose imiyoborere y,igihugu ari myiza ,ibintu byose bigenda neza.
yagize neza kuduhesha ishema imbere y’amahanga