Gasore Hategeka yegukanye Cycling Cup ku nshuro ya kabiri
Gasore Hategeka ukinira ikipe Nyabihu Cycling Club yegukanye amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka nyuma y’isiganwa rya nyuma muri aya marushanwa ryakinwe kuri uyu wa gatandatu rikegukanwa na Mugisha Samuel.

NI ku nshuro ya kabiri Gasore Hategeka yagukanye aya marushanwa ya Rwanda Cycling Cup yabaga ku nshuro ya kane nyuma yo kuyegukana muri 2016.
Amarushanwa ya Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) akaba yarashyizwemo mu rwego rwo kongerera amarushanwa n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu ikipe y’igihugu batabasha kwitabira amsiganwa menshi mpuzamahanga.
Uyu mwaka hakinwe amasiganwa umunani yasojwe n’isiganwa rya nyuma ryakinwe uyu munsi ryatangiriye i Rmera kuri Stade Amahoro rikerekeza mu Bugezesera i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi rikagaruka i Kigali aho ryasorejwe kuri Stade Amahoro.

Mu isiganwa ry’uyu munsi, mu cyiciro cy’abakuru umukinnyi Mugisha Samuel ukinira Dimension Data Continetal akaba aherutse no kwegukana Tour du Rwanda niwe wabaye uwa mbere akoresheje igihe kingana n’amasaha ane n’isegonda rimwe ku ntera y’ibirometero 159,3.
Mugisha Samuel yakurikiwe na Twizerane Mathieu, ku mwanya wa gatatu haza Ndayisenga Valens wakurikiwe na Nsengimana Bosco mu gihe Hakiruwizeye Samuel yambutse umurongo ari ku mwanya wa gatanu.
Mu isiganwa ry’uyu munsi Gasore Hategeka yasoje ari ku mwanya wa 14 ariko muri rusange akaba ariwe wegukanye Cycling Cup kuko ari we wari ufite amanota mu menshi mu siganwa umunani yakinwe uyu mwaka.

Mu cyiciro cy’abakobwa basiganwa ku ntera y’ibirometero 105,4 maze Tumushimire Jacqueline (Benediction Club) atsinda isiganwa ry’uyu munsi naho igikombe cya Cycling Cup gitwarwa na Nzayisenga Valentine mu gihe mu ngimbi Gahemba Barnabe (Les Amis Sportifs) ari we watwaye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’uyu munsi ariko igikombe nyuma y’amarushanwa yose kigatwarwa na Muhoza Jean Eric wa Fly Cycling Club.
Mu cyiciro cy’amakipe,Nyabihu Cycling Club niyo yatwaye igikombe cya Rwanda Cycling Cup.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu irushanwa risoza Cycling Cup:
Batanu ba mbere mu bagabo (159,3km):
Mugisha Samuel (Dimension Data Continental) 4h 00’ 01”
Twizerane Mathieu (Cycling Club for All) 4h 00’ 02”
Ndayisenga Valens (Les Amis Sportifs) 4h 00’ 41”
Nsengiman Bosco (Benediction Club) 4h 00’ 55”
Hakiruwizeye Samuel (Cycling Club for All) 4h 02’00”
Batanu ba mbere mu ngimbi (105,4km):
Gahemba Barnabe (Les Amis Sportifs) 2h 43’ 40”
NIyonsuti Jean Pierre (FLY Cyling Club) 2h 43 45”
Mugisha Albert (Les Amis Sportifs) 2h 43 45”
Hategekimana Jean Bosco (Les Amis Sportifs) 2h 43 45”
Nshimyumuremyi (FLY Cyling Club) 2h 43’ 53”
Batanu bambere mu bakobwa (105,4km):
Tumushimire Jaqueline (Benediction Club) 3h 00’ 55”
Nzayisenga Valentine (Benediction Club) 3h 05’ 33”
Ingabire Diane (Benediction Club) 3h 06’26”
Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) 3h 07’ 21”
Mukundente Genevieve (Benediction Club) 3h 09’ 30”
Ohereza igitekerezo
|
Ibitekerezo byonibyishi kuko uwogasoremuvuga ni umutozamwiza abaye abonye umuterankunga yakongera akandika amateka kuko afite ikipe ikirihasi nkamwerero mwaka mupfashije nkumuntu wabaheje ishema kandi byadushisha twese abanyarwanda🚴🙏🙏🙏